19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Gatsibo: Imvano yo kwishyura miriyoni 700 ku birometero 3 aho kuba 7

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 12-10-2020 saa 05:56:12
Akarere ka Gatsibo katanze isoko ryatwaye miriyoni zisaga 700 ngo hakorwe rigori ya kirometero 7 hakorwa ibirometero bitatu gusa

Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba kadasiba kwitaba Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imicungire n’imikoreshereze y’umutungo w’Imari bya Leta (PAC), kagaragaweho imicungire mibi y’imari ya Leta.

Ibi bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2018-2019. Iyi raporo igaragaza ko Akarere ka Gatsibo katanze isoko ryo gukora rigori ku birometero 7, iryo soko rigatwara miriyoni 700 y’amafaranga.

Depite Izabiriza Médiatrice, umwe mu bagize PAC, agaragaza ko Akarere ka Gatsibo kagombaga gukora rigori ya kirometero 7 kuri miriyoni zisaga 760, nyuma hubakwa rigori ku burebure bwa kirometero 3.

Depite Izabiriza avuga ko hubatswe rigori ku birometero bitatu ariko amafaranga ntiyahinduka. Yongeraho ko impinduka zabayeho ariko akanama gashinzwe gutanga amasoko ntikazimenyeshwa.

Ibi yabigarutseho ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwitabaga PAC mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri.

Icyo gihe yavuze ko mu ngengo y’imari hari hateganyijwe gukora rigori y’ibirometero birindwi ariko nyuma hagakorwa ibirometero bitatu gusa.

Ati: “Akanama k’amasoko ntikigeze kabimenyeshwa, ikindi ni uko nta nyandiko zihari zigaragaza impinduka zabayeho”.

Nankunda Jolly, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo, asobanura ko Akarere kari gafite inyigo y’ibirometero bitatu.

Yagize ati: “Mu gihe k’igenamigambi habazwe ibirometero 7 nyamara nubwo ari ibiromtero 7, ariko hari ibirometero 3 bifitiwe inyigo n’ibindi bine bizava mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyombonera mu gihe bavugururaga uyu muhanda wa Kayonza Kagitumba.

Ibyo birometero bine byari buve ku muhanda wa Kayonza Kagitumba, nta bwo rero twari butange isoko dufite ya nyigo y’ibirometero 3.

Uwo mushinga wakomeje kwitwa ibirometero birindwi kubera iyo nyito, ntushobora kuwuhindurira inyito kuko byakwitwa ko umushinga wawuhinduye. Ni ikosa ry’inyito ryabayeho”.

Gasana Richard, Umuyobozi w’Akarere, ashimangira ko umushinga wo kubaka rigori wari ufite inyigo ya miriyoni 700 akongeraho ko icyateye urujijo ari inyito yashyizwe mu ikoranabuhanga ubwo isoko ryatangazwaga.

Ati: “Mu kubikora nk’akarere twe twateguye umushinga wo kubaka ruhurura (rigori) mu mujyi wa Kabarore ufite ibirometero birindwi, miriyoni 700 ni iz’inyigo y’ibirometero 3 twanashyize mu bikorwa, hanyuma ibirometero bine biza gukorwa mu isanwa ry’umuhanda Kayonza Kagitumba kandi waranarangiye”.

Akomeza avuga ati: “Inyigo y’ibirometero bitatu ni yo twashyize mu bikorwa, ariko icyateye urujijo ni inyito iri mu ikoranabuhanga ryo gutanga isoko”.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta agaragaza ko rwiyemezamirimo mbere yuko atangira imirimo abanza kumenyeshwa ibizakorwa, akongeraho ko nta nyandiko igaragza impinduka zabayeho cyane ko ngo no mu itangwa ry’isoko akarere kagaragaje ibirometero birindwi.

Ati: “Nta nyandiko n’imwe igaragaza ko hari ikibazo k’impinduka cyabayeho, mu nyandiko zirimo n’iz’isoko hagaragaramo ibirometero birindwi, ikindi itegeko ry’imitangire y’amasoko ni uko rwiyemezamirimo ataratangira imirimo abanza kumenyeshwa imirimo izakorwa”.

Akarere kemera amakosa yakozwe. Meya Gasana ati: “Ndemera ko ibirometero birindwi ari byo byagumishijwe mu ikoranabuhanga ariko imirimo yakozwe ni iy’ibirometero bitatu”.

Musenuzi Etienne Rwamigabo, Rwiyemezamirimo uhagarariye isosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka rigori mu karere ka Gatsibo, yemereye Imvaho Nshya ko isoko ryatanzwe ari ibirometero birindwi ariko amakosa akaba yarakozwe n’uwize umushinga kubera kuwuterura ahandi adakosoye umubare karindwi.

Ati: “Tugitsindira isoko twabonye ko mu gutanga isoko habayemo kwibeshya ariko turabigaragaza, twemeranya ko hazakorwa ibirometero bitatu kandi byararangiye ndetse twishyuwe neza”.

Twizeyemungu Juvins, umukozi w’Akarere wakurikiranye ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga wo kubaka rigori, yemereye Imvaho Nshya ko mu gutanga isoko, habayeho kwibeshya hakandikwa ibirometero 7 kandi haragombaga gukorwa rigori ku burebure bwa kirometero eshatu zigatwara asaga miriyoni 700.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo Nankunda, avuga ko inyigo y’umushinga wo kubaka ruhurura yakozwe mu 2013 ariko amafaranga akaboneka mu mwaka 2018-2019.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.