20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Gasabo: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatangiye kubaka amashuri

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-10-2020 saa 06:04:51
Urubyiruko rw'abakorerabushake ruvuga ko ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kubaka no gukorera Igihugu

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ruratangaza ko rwatangiye kubaka ibyumba by’amashuri mu gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubukorerabushake mu rubyiruko.

Ibi byagarutsweho na Rutayisire Christophe, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Gasabo, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko.

Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko mu Karere ka Gasabo kwatangiranye ibikorwa by’umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Bumbogo ku wa Gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020.

Rutayisire yagize ati: “Ubukorerabushake, umusingi w’iterambere, ni yo nsanganyamatsiko yacu y’uku kwezi; hano kuri site ya Nyagasozi twubatse amashuri tuzanakomereza n’ahandi. Gahunda yacu izarangira dukoze ibikorwa bifasha abaturage kwiteza imbere”.

Uwase Yvette umwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gasabo, yishimira uruhare rwe mu gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu.

Inzego z’umutekano by’umwihariko iza Polisi zifatanyije n’urubyiruko mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri

Ati: “Ubu ndishimye kuba mfite imbaraga nkazikoresha nubaka Igihugu, icyo ni ikintu kinshimisha kuko ntawe dusigana uzaza kutwubakira amashuri atari twe”.

Rugabirwa Deo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, ashima urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers), bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda wo kubaka ibyumba by’amashuri.

Yagize ati: “Ndashimira by’umwihariko uru rubyiruko rw’abakorerabushake. Umuganda bakoze ufite agaciro kangana n’amafaranga ibihumbi 500”.

Ikigo cy’amashuri cya Nyagasozi biteganyijwe ko kizubakwaho ibyumba by’amashuri 26. Umuganda witabiriwe kandi n’inzego z’umutekano zirimo by’umwihariko Polisi y’igihugu.

Mu Murenge wa Bumbogo hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 126, ubwiherero 162. Muri ibyo, ibyumba 86 bigeze igihe cyo gusakarwa kuko mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira, imirimo yo kubaka izaba igeze ku musozo.

Ubuyobozi bw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu bwatangaje ko ibikorwa bizakorwa mu gihe cy’Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’abakorerabushake, bikubiye muri gahunda yiswe ‘Uruhare rwange, Twubake u Rwanda Twifuza’.

Mu butumwa Murenzi Abdallah, Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, yatanze ubwo hatangizwaga uku kwezi yagaragaje ko urubyiruko ruzakomeza gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ibyaha n’icyorezo cya COVID-19.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.