19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Gasabo: Umukeru w’imyaka 85 yashimye DASSO yatangiye kumwubakira

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 02-10-2020 saa 21:40:14

Umukecuru w’imyaka 85, Nyiramuhire Laurencie, utuye mu Kagari ka Busenga, mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali yishimiye ko urwego rwa DASSO rwatangiye kumwubakira icumbi.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gasabo Ndirima Patrick, yabwiye itangazamakuru ko Nyiramuhire yari asanzwe atuye mu nzu ishaje, bityo bagahitamo kumushakira icumbi.

Uyu mukecuru yagize ati: “Ndishimye kuba DASSO yatangiye kunshakira icumbi kuko iriya mbamo irava irashaje cyane. Ni byiza kugira abayobozi nk’aba batekereza ku bantu bakuze, uyu mutima bazawuhorane”.

Nyiramuhire avuga ko afite imibereho itari myiza iterwa n’ubukene hakiyongeraho uburwayi bw’amaguru amaranye imyaka hafi 50, ikindi kandi ngo ntabasha kugenda kuko agendera mu kagare k’abafite ubumuga bw’ingingo.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Gasabo, Ndirima, avuga ko ibikorwa bakora bishingira ku mihigo bahize ya 2020-2021, nko gusana inzu cyangwa kubakira abaturage batishoboye.

Yagize ati: “Dufite ibikorwa byo gushakira icumbi cyangwa gusana inzu z’abatishoboye basanzwe bafite aho gutura, kubashakira amatungo magufi cyangwa maremare abafasha kwiteza imbere, kubashakira ubwisungane bwo kwivuza ku bo bigaragara ko nta bwo bafite”.

 Ndirima, Umuhuzabikorwa w’urwego rwa DASSO mu karere ka Gasabo, atangaza ko urwego rwa DASSO rwashyiriweho guhuza umuturage n’ubuyobozi.

Ati: “Urwego rwacu rufasha abaturage guca akarengane, ni muri urwo rwego rwashyiriweho gutabara abaturage”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Ndabimana Desire, yashimiye urwego rwa DASSO ko rwegereje abaturage ibikorwa byo kubungabunga umutekano no kubazamura mu bukungu.

Yagize ati: “Iyo umuntu aguhaye inzu, aba aguhaye ubuzima kuko ubonye aho kuba unagira umutekano. Mu rwego rwo kubaha umutekano nk’urwego rushinzwe kubatabara, rwatangiye no kubatuza heza, uyu mukecuru agiye gusazira ahantu heza. Ibi nk’ubuyobozi bitanga ishusho nziza mu miyoborere twifuza”.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

One Comment on “Gasabo: Umukeru w’imyaka 85 yashimye DASSO yatangiye kumwubakira”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.