20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Gakenke: Bashishikarijwe gukomeza kubaka iterambere rishingiye ku muturage

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 15-10-2020 saa 16:55:58
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Twagirayezu Gaspard (hagati) ari mu nama mu Karere ka Gakenke yashishikarije ubuyobozi gushyira imbere iterambere ry'abaturage (Foto MINEDUC)

Ku munsi wa kabiri w’urugendo rw’akazi Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye. Gaspard Twagirayezu agirira mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Gakenke abereye imboni ya Guverinoma, agirana inama n’Abayobozi batandukanye mu Karere, abasaba guharanira kubaka iterambere rishingiye ku muturage.

Yagize ati: “Ati duharanire kubaka iterambere rishingiye ku muturage kandi ujijutse, dushyira imbaraga ku burezi bw’abana b’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga.”

Muri iyo nama basuzumye aho imyiteguro y’itangira ry’amashuri igeze, asaba ko hakwihutishwa iyubakwa ry’amashuri, gushyira ingufu mu bikorwa by’ubukangurambaga ku banyeshuri kugira ngo bagaruke ku ishuri ntawe usigaye mu rugo.

Ubuyobozi bwamurikiye Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ibikorwa by’iterambere Akarere ka Gakenke kagezeho. Ati: “Ndabashimira ibikorwa byiza Akarere kagenda kageraho birimo ibishingiye ku muturage cyane ko ari we shingiro ry’ibikorwa, birimo ubwisungane mu kwivuza n’ubwizigame bugamije ejo heza.”

Aba ni abari mu nama bunguranye ibitekerezo ku iterambere ry’Akarere ka Gakenke ( Foto MINEDUC) 2

Ni mu gihe ku munsi wa mbere, ejo hashize yari yasuye Akarere ka Musanze asaba abarezi ubufatanye mu gutanga ubutumwa ku babyeyi n’abanyeshuri aho batuye babashishikariza kugaruka ku ishuri.

Ni uruzinduko rwari rugamije gusuzuma aho ibikorwa byo kubaka ibyumba by’Amashuri bigeze ndetse n’imyiteguro y’itangira ry’amashuri kuko ingengabihe y’itangira ry’amashuri yatangajwe.

Yagize ati: “Ibyemezo bifatwa mu bigo by’amashuri bigomba kuba bishingiye kuri mwarimu n’umunyeshuri kuko ari bo shingiro ry’uburezi. Abarimu bafatanye mu gutanga ubutumwa ku babyeyi n’abanyeshuri aho batuye babashishikariza kugaruka ku ishuri.”

Twagirayezu yongeyeho kandi ko hagiye gushyirwa ingufu mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no kwigisha imibare n’indimi kuko biri mu kerekezo Isi iganamo.

Yasuye Ecole Des Sciences Musanze aharimo kubakwa ibyumba bigeretse 8 bigeze ku gutega ‘Dalle’ nyuma yaho agirana inama n’abarimu, abashimira amahitamo bagize yo kuba abarimu abasaba ubufatanye muri iki gihe amashuri agiye gutangira hari icyorezo cya Covid-19 gihangayishije Isi.

Yanasuye ishuri ribanza rya Bukane aharimo kubakwa ibyumba 12, akaba yaganirije abarimu yasanze ku ishuri abashimira umurimo ukomeye bakora anasaba kwitegura neza itangira ry’amashuri.

Umunyamabanga wa Leta Twagirayezu yagiranye inama n’Umuyobozi w’Akarere Nuwumuremyi Jeannine n’abakozi bashinzwe uburezi n’inyubako z’amashuri, basuzumira hamwe aho ibikorwa byo kubaka amashuri bigeze.

Ikindi cyagarutsweho ni ikijyanye no kwishyura amafaranga y’ishuri igihe abanyeshuri bazaba basubiye ku ishuri, abanyeshuri bazakomereza ku gihembwe cya kabiri bivuze ko abari barishyuye igihembwe cya mbere cyarangiye batazongera kukishyura, ariko abatarakishyuye basabwa kukishyura., naho ubundi hazishyura icya kabiri n’icya gatatu keretse abari barishyuye umwaka wose.

Mu Karere ka Musanze harimo kubakwa ibyumba 655 n’ubwiherero 879.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.