27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Gakenke: Amagara ntaguranwa amagana–Visi Meya Niyonsenga avuga kuri Coronavirus

Yanditswe na Nyiraneza Judith

Ku ya 24-03-2020 saa 14:36:14
Bamwe mu baturage b'Akarere ka Gakenke

Abaturage bo mu karere ka Gakenke bakomeje imirimo by’umwihariko ubuhinzi n’icuruzwa ry’ibiribwa ku buryo ariko bakomeza kubikora bazirikana kwirinda icyorezo cya Coronavirus kuko amagara ataguranwa amagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Niyonsenga Aimé François mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yayitangarije ko abaturage bo muri ako karere bakomeje kwitwararika hagamijwe kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Yagize ati “Amagara ntaguranwa amagana n’ubwo imirimo y’ubuhinzi n’icuruzwa ry’ibiribwa bikomeje gukorwa, abaturage dukomeje kubegera no kubasobanurira ko bakomeza kwirinda icyorezo cya Coronavirus.”

Abaturage bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo hagamijwe gukumira ikwirakwira rya Coronavirus.

Visi Meya Niyonsenga yagize ati “Nubwo icyorezo gihari, ariko abaturage dukomeza kubashishikariza kwitwararika cyane cyane ku birebana no kugira isuku, ariko ikiza bakaguma mu ngo.”

Ku birebana n’abajyana ibiribwa ku isoko nta kibazo barajyayo bakurikije amabwiriza kimwe n’ubifite muri butike.

Niyonsenga yagize ati “Abaturage b’Akarere ka Gakenke ni abantu bumva ndetse ndabashimira uko bitwara muri ibi bihe byo kwirinda. Abahaha muri butike bahana intera kandi hinjira umwe umwe agahaha hagakurikiraho undi, ariko banakaraba. Turacyakomeza kubasobanurira ku buryo urebye umugabane munini bamaze kubyumva intera hagati y’umuntu n’undi barayubahiriza.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke yakomeje agaragaza uburyo abajya mu isoko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Ati “Turushaho kubibibutsa tubereka uburemere bw’icyorezo uko kimeze. Ubuyobozi twigabagabanya inzira ngari zerekeza ku isoko tugakomeza gukangurira abaturage kwirinda. Habanza kwinjira abazanye ibiribwa bagahana intera uko bacuruza, abaza guhaha bakinjira nyuma na bo bubahiriza intera kandi mbere yo kwinjira barabanza bagakaraba”.

Umwanditsi:

Nyiraneza Judith

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.