21°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

FERWADE: Komite nshya  yiyemeje kuzamura umukino wa Chees ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 25-06-2020 saa 11:53:38
Perezida mushya wa FERWADE, Zimurinda (ibumoro) na Ganza Kevin (iburyo) mu muhango wo guhererekanya ububasha

Komite nshya y’ishyirahamwe ry’umukino wa Chess mu Rwanda “FERWADE” yiyemeje gukomeza kubakira ku byari bigezweho bakazamura uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Ibi byatangajwe na Perezida mushya wa FERWADE, Zimurinda Ben Tom mu muhango w’ihererekanya bubasha  na Perezida ucyuye igihe, Ganza Kevin. Uyu muhango ukaba warabaye tariki 23 Kamena 2020.

Iyi komite yotorewe mu nama y’intego rusange ya FERWADE yeteranye mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki 14 Kamena 2020. Iyi komite yatorewe manda y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Ganza Kevin wari ukuriye komite ya FERWADE icyuye igihe kuva muri 2016 yavuze ko mu gihe bari bamaze bagerageje gutegura amarushanwa atandukanye akitabirwa n’abakinnyi baturutse hanze y’u Rwanda ndetse ko yari amarushanwa azwi n’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Ganza Kevin wari Perezida wa FERWADE mu myaka 4 iheruka

Yavuze ko bishimira kuba baratangije amakipe  mu mashuri mato n’amakuru aho kuva 2018 banateguraga irushanwa rihuza amashuri. Iyi komite icyuye igihe ikaba yishimira ko bagiye basigiye ishyirahamwe ubuzima gatozi ndetse n’abasifuzi 2 bwazwi ku rwego mpuzamahanga hakiyongeraho ni uko uyu mukino watangiye kwitabirwa n’abakobwa kandi bakiri bato.

Mu bitaragenze neza harimo  icy’abafatanyabikorwa bakiri bake  ndetse n’amakipe adakora uko bikwiye.

Perezida mushya wa FERWADE, Zimurinda yashimiye komite icyuye igihe ku bwitange no guteza imbere uyu mukino, agaragaza ko bagiye kubakira aho yari igejeje bongeramo imbaraga kugira ngo umukino ukomeze gutera imbere ku ruhando mpuzamahanga.

Ibyo bagiye gushyiramo imbaraga

Zimurinda avuga ko muri gahunda bafite  harimo kwagura ibikorwa by’uyu mukino mu mashuri bibanda mu  bana bato. Aha yavuze ko hari ibigo bike umukino wagezemo ariko no mu bindi bigo utarageramo  bafite intego yo kuwugezayo  ndetse no mu ntara kuko bisa nk’aho byari biri muri Kigali gusa.

Yanavuze ko kandi  banatekereza cyane mu kiciro cy’abafite ubumuga aho banatangiye kuko kugeza ubu batangiye kuwigisha  abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba baba muri Kigali ariko bashaka no kugera ku bandi mu byiciro bitandukanye.

Zimurinda Ben Tom, Perezida mushya wa FERWADE

Ku bijyanye n’amarushanwa, Perezida mushya wa FERWADE, Zimurinda yavuze ko  bigaragara ko ubwitabira bwari buke ariko bazashyiramo imbaraga bagashishikariza ibihugu bitandukanye kugira ngo bajye bitabira ari benshi kuko bashaka ko umukino ujya ku rundi rwego.

Zimurinda yanavuze ko bifuza ko abakinnyi bazamura urwego bakarenga aka karere gasa n’akigaruriwe n’abakinnyi bamoka muri Uganda. Ati : “Uretse no muri aka karere turifuza ko twaza mu bihugu  bya mbere muri Afurika.”

Mu kintu k’ibanze iyi komite nshya yifuza ni uko ikipe y’u Rwanda  rimwe yazasohoka ihagarariye u Rwanda ku rwego rw’Isi byibura ikegukana imidari.

Agenera ubutubwa abakunzi b’uyu mukino muri rusange, Zimurinda  yavuze ko baje bifuza ko Chees yava ku rwego iriho ikagera ku rundi rwego rushimishije. Ati : “ Abakomeje kwitanga bakomeze bitange duhuze imbaraga twubake umukino kandi turizera ko tuzagera ku cyo twifuza cyo kuzamura umukino wa Chees ku rwego mpuzamahanga.”

Uyu mukino wa Chees abawuzi bemeza ko kuwukina bisaba gutekereza cyane ari ho bahera bavuga ko ufasha cyane abanyeshuri mu nyigire  yabo.

Gukina umukino wa Chees bisaba gutekereza

Abagize Komite shya ya FERWADE

Perezida ni Zimurinda Tom Ben, Visi Perezida akaba  Rukimbira Valentin , umunyamabanga mukuru akaba Tuyizere Elysee  naho umubitsi akaba Nkuyubwatsi Eddy. Hatowe kandi n’abajyanama ari bo  Karuhanga James na Murara Maxence.

 

Visi Perezida, Rukimbira Valentin

umunyamabanga mukuru, Tuyizere Elysee

 

Umubitsi, Nkuyubwatsi Eddy

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.