Fenty Soso impano nshya mu muziki nyarwanda

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 13-11-2020 saa 18:09:57
Fenty imwe mu mpano nshya mu muziki Nyarwanda

Fenty Soso umuhanzi mushya mu ruganda rwa muzika nyarwanda, ukorera ibikorwa bye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aratanga ikizere mu banyempano bo kwitegwa mu minsi iri imbere mu muziki nyarwanda.

Fenty ni umwe mu bahanzi batarakora ibihangano byinshi cyane kuko kugeza uyu munsi amaze gukora indirimbo imwe yise ‘Too Late’, ari nayo yatumye yumva ko ashoboye bityo yifuza gusangiza Abanyarwanda impano ye.

Mu kiganiro uyu muhanzi aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko aje mu muziki atajenjetse, kuko atifuza gupfusha ubusa impano ye Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yatangiye urugendo rwa muzika kubera urukundo awufitiye, no gutanga ubutumwa muri sosiyete nyarwanda.

Ntaje kuwukorera kwishimisha no gushakamo amaronko ahubwo aje gukora umuziki kinyamwuga.

Yagize ati “Maze imyaka ibiri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ninjiye mu muziki ntajenjetse kuko sinifuza gupfukirana impano yanjye, sinje kuwukora byo kwishimisha, ndashaka gukora umuziki kinyamwuga.”

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko yatangiye urugendo rwa muzika kubera urukundo awufitiye, no gutanga ubutumwa muri sosiyete nyarwanda.

Uretse umushinga w’indirimbo ye nshya ya mbere yashyize ahagaragara, yavuze ko kandi afite indi mishinga myinshi arimo gukoraho, asezeranya Abanyarwanda ko bashonje bahishiwe.

Fenty Soso udatewe ubwoba n’abamubanjirije ngo agiye gukorana umwete umuziki we, kandi yiteguye kugaragaza ibihangano bifite ubutumwa bicurangitse neza bizahatana ku isoko mpuzamahanga.

Fenty Soso utangaza ko adateze guhagarika umuziki

Umva indirimo ye hano:

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

3 Comments on “Fenty Soso impano nshya mu muziki nyarwanda”

  1. Twizeyeko uzatugezaho byinshi byiza kdi natwe tuzabigufashamo tugusaba kutugezaho nizindi ndirimbo zihugura abanyarwanda muritusange burumwewese wumva Kinyarwanda kajyayisangamo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.