22°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

FDLR iravugwaho kwica Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 22-02-2021 saa 21:32:20

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari zo zihishe inyuma y’urupfu rwa Luca Attanasio wari Ambasaderi w’u Butaliyani muri RDC.

Uwo mutwe umaze imyaka 27 uhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC ugizwe n’abahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari Interahamwe n’abacengenzi (nyuma gato ya Jenoside), ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko Amb. Attanasio na bagenzi be bari mu modoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) baguye mu gico cy’izo nyeshyamba zikabamishamo amasasu, bikarangira we, uwamurindaga Vittorio Lacovacci n’umushoferi wari ubatwaye Mustapha Milambo, bahasize ubuzima.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Aristide Bulakali Mululunganya, Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Leta ya RDC yemeje ko icyo gitero cyabereye mu Ntara ya Rutshuru, mu Karere ka Kibumba, mu gace ka Nyiragongo ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Itangazo rigira riti: “Ambasaderi Luca Attanasio yishwe n’isasu ryamufashe mu nda, agatabarwa akiri muzima  n’abarinda ishyamba bo mu Kigo cya Congo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere (ICCN) nyuma akoherezwa ku birindiro by’Ingabo za Loni muri RDC (MONUSCO) biherereye i Goma, ari na ho hashiriyemo umwuka bitewe n’icyo gikomere.”

Leta ya Congo yatangaje ko abashinzwe umutekano n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bose batigeze bameyeshwa ko hari Umudipolomate werekeje muri ako gace, ndetse ngo na nyiri ubwite ntiyigeze agerageza gushaka ubufasha bw’Ingabo za RDC ku bijyanye no gucungirwa umutekano.

Ku bw’amahirwe , Ingabo za FRDC ngo zabashije kurokora umwe mu bagabo bane bari bashimuswe n’izo nyeshyamba mu bikorwa bigamije kurandura burundu iyo mitwe yitwaje intwaro.

Perezida wa RDC Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yamaganye ibikorwa byose bya kinyamaswa bikorerwa i Kibumba hafi ya Goma, yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima mu gitero cy’uyu munsi, Leta y’u Butaliyani ndetse n’Ishami rya PAM muri RDC.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa twitter, Perezida Tshisekedi yagize ati: “Umukuru w’Igihugu cya RDC yamaganye ibikorwa by’urugomo byakorewe i Kibumba hafi y’i Goma, agasaba kandi inzego z’umutekano zibifitiye ububasha gutangira iperereza kuri iki kibazo kugira ngo ababikoze bazagaragare ndetse bagezwe imbere y’ubutabera.”

Imodoka yari ibatwaye yangijwe n’urufaya rw’amasasu barashweho

Leta ya RDC yakomeje ishimangira ko yashegeshwe cyane n’iyo nkuru y’inshamugongo, yiyemeza kongera imbaraga mu gukurikirana abakoze ubwo bwicanyi no kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro yose ikorera mu Gihugu usanga itunzwe no gucukura no gucuruza amabuye y’agaciro.

Hari amakuru yacicikanye agaragaza ko icyo gitero cyagabwe ku modoka ya PAM inyeshyamba zigerageza gushimutira abo bagenzi ahitwa Kanyamahoro mu bilomeetero bike cyane uvuye mu Mujyi wa Goma.

Iryo tsinda ryarashweho riturutse i Goma ryerekeje ku kigo kimwe cy’ishuri giherereye i Rutshuru gikorerwamo gahunda yo kugaburira abanyeshuri ishyirwa mu bikorwa na PAM.

Ubuyobozi bwa PAM butangaza ko bukomeza gukorana n’ubuyobozi kugira ngo bumenye neza amakuru arambuye ku byihishe inyuma y’icyo gitero cyagabwe mu muhanda wari waramaze gutangwaho icyizere ko ari nyabagendwa kabone n’iyo waba ugendwa n’udafite abamurinda.

Amb. Attanasio yahagarariye igihugu cye muri RDC guhera mu mwaka wa 2017, ariko yagizwe Ambasaderi mu mwaka wa 2019.

Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC Vincent Karega yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko na bo bumvise amakuru mu gitondo bagatungurwa, ndetse anihanganisha umuryango wa mugenzi we na Leta ‘u Butaliyani .

Leta y’u Butaliyani na yo yamaganye ubwicanyi bwakorewe umudipolomate wayo na bagenzi be bari kumwe, isaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri icyo kibazo maze abicanyi bagafatwa mu maguru mashya.

U Butaliyani bwanaboneyeho gusaba abaturage babwo batuye muri Kivu y’Amajyaruguru kwimuka mu maguru mashya.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.