20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

EBM kuri bose: Inyemezabuguzi za EBM ni zo gusa zizakurwa mu musaruro usoreshwa

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 19-01-2021 saa 15:49:16
Buri mucuruzi arakangurirwa gukoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi

Inyemezabuguzi zizaba zaratanzwe na EBM cyangwa iziherekejwe n’imenyekanisha ryo muri gasutamo ni zo gusa zizakurwa mu musaruro usoreshwa mu gihe cy’imenyekanisha ry’umusoro ku nyungu z’umwaka w’isoresha wa 2021 nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA.

Komiseri Wungirije ushinzwe abasora mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro Uwitonze Paulin mu kiganiro yagiranye n’’Imvaho Nshya yatangaje ko Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyamenyesheje abacuruzi mbere yuko umwaka wa 2020 urangira, ko mu gihe cy’imenyekanisha ku nyungu z’umwaka w’isoresha ubungubu turimo wa 2021, inyemezabuguzi zizakurwa ku musaruro usoreshwa ari izizaba zatanzwe na EBM cyangwa izindi ziri kuri sisitemu ya RRA zisorerwa n’ubundi nk’imenyesha ryo muri gasutamo, imisoro ku bihembo by’abakozi n’ibindi.

Yagize ati: “Buri mucuruzi agomba kugira EBM. Buri mucuruzi wese asabwa gutanga cyangwa se gusaba   inyemezabuguzi za EBM kugira ngo mu gihe cyo kumenyekanisha umusoro ku nyungu azabashe kumenyekanisha ibyasohotse byemerwa ari byo nyine  izizaba zatanzwe na EBM cya izo zindi zemerwa na RRA”.

Komiseri Wungirije ushinzwe abasora mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Paulin (Foto Igihe)

Yongeyeho ati: “Kwa kuntu umuntu yajyaga agura ikintu bakamwandikira fagitire, akamenyekanisha ngo aka gafagiture ni ak’ibintu naguze, ni ibyasohotse bityo bive mu musoro ku nyungu ntizizemerwa. Muri rusange turashaka gushyira mu bikorwa itegeko ryasohotse mu 2019 rivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikoze mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’Ikigo  k’Imisoro n’Amahoro, ku bantu bose bakora ibikorwa bisoreshwa”.

EBM iratangwa mu buryo bworoshye

Komiseri Uwitonze yavuze ko byoroshye kuba umuntu yatanga inyemezabuguzi za EBM kuko bidasaba amafaranga.

Ati: “EBM ntikiri ikintu umuntu agomba gutangaho amafaranga, iratangwa mu buryo bworoshye. Umuntu arazana imashini ye bakamushyiriramo software agatangira gutanga inyemezabuguzi za EBM. Bityo nta mpamvu abantu badakwiriye kuzikoresha kandi bikanazana n’umucyo no koroshya ubucuruzi”.

Hagati aha kandi harimmo gutegurwa uko ubwo buryo bwazakomeza kurushaho kugezwa ku bacuruzi hanifashishijwe telefone.

Uwitonze ati: “Mu gutangira ni kuri mudasobwa ariko mu minsi iri imbere hazakoreshwa n’uburyo hazaba hashobora gukoreshwa ‘application’ kuri telefone ndetse na online, abantu bakaba bazanagana no muri ‘Cyber’. Kuri ubu twavvuga ngo ummuntu wese yafata EBM ariko mu kubyoroshya hari ubundi buryo bugitegurwa”.

Yanongeyeho ko ubu ari gahunda ya EBM kuri bose, kuko kugira ngo umuntu afate EBM bidasaba ko aba yanditse muri TVA. Mbere byasabaga ko umuntu aba yanditse kuri TVA, naho ubu waba urimo waba utarimo uhabwa EBM.

Iyo inyemezabuguzi itanzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, hagaragazwa mu buryo bwizewe ibyinjiye n’ibyasohotse.

Komiseri ati: “Imbogamizi Niba umuntu afata fagitire idatanzwe mu buryo bw’’ikoranabuhanga akaza akayigaraza nk’ibyasohotse kandi tukayemera iyo ari yo yose, twayemeraga ariko ntiwashoboraga kuyigiraho ubugenzuzi, ntiwamenyaga ngo ni iy’’ukuri cyangwa si ukuri kuko ari yo yakuzaniye.

Ariko ubu hashyizweho ubugenzuzi nk’iyi ngiyi si fagitire yose ibonetse umuntu azazana, n’ucuruza biramworohera kuko aravuga ngo niba nta EBM kandi nje kukurangurira nzahomba mu kumenyekanisha umusoro ku nyungu. Iyi yo muri EBM igaragaza ibyinjiye ndetse n’ibyasohotse”.

Umuntu ntakwiriye kwirirwa asaba inyemezabuguzi, umucuruzi ategetswe gutanga inyemezabuguzi. Hariho n’ubukangurambaga buhamagarira uguze ikintu gushyiraho na nomero ye ya telefone kuri fagitire. Iyo umuntu aguze ikintu aba yishyuye wa musoro nyongeragaciro (18% ya TVA), umucuruzi uwakiriye icyo asabwa ni ukuwugweza mu isanduku ya Leta.

RRA irakangurira abacuruzi gusaba izi fagitire kugira ngo amafaranga basohoye, bakoresheje batanze muri bizinesi zabo abashe gukurwa ku misoro ku nyungu muri 2022 kuko uzazana fagirire yanditse n’intoki isinyeho itazemerwa.

Iributsa ko buri kintu cyose umuntu aguze agomba gusaba fagitire n’iyo cyaba kitishyura TVA urugero nko mu iguriro ry’imiti ntihishyurwa TVA ariko batanga fagitire.

Kugira ngo kandi umuntu yiyandikishe muri EBM, ayifate ntibigomba cya gicuruzo cya miriyoni 20 nk’uko byari bisanzwe. Ubu N’umuntu utari muri TVA, afata EBM.

Ubutumwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19, si ngombwa ko abantu bajya ku biro ngo babone EBM, bayisaba online kandi bakayihabwa, bagahabwa n’amahugurwa y’uburyo bayikoresha ku buntu, itangwa ku buntu.

Aha ni ku cyicaro cy’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “EBM kuri bose: Inyemezabuguzi za EBM ni zo gusa zizakurwa mu musaruro usoreshwa”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.