20°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

East Africa Got Talent: Hoziana yemerewe gukomeza bigoranye

Yanditswe na Ndamyirokoye François

Ku ya 03-09-2019 saa 19:11:48
Peace Hoziana, Umunyarwandakazi urimo guhatanira igihembo cya East Africa Got Talent

Hoziana Peace yemerewe kujya muri 1/2 cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent nyuma yo kugawa n’abakemurampaka batatu ariko Makeda akamurokora.

Hari mu gace ka gatanu k’irushanwa rya East Africa’s Got Talent ryerekanwa kuri televiziyo zitandukanye zirimo na televiziyo y’u Rwanda ndetse n’izindi zo mu bihugu bifite abarimo guhatanira ibihembo muri iri rushanwa.

Ku rundi ruhande aka gace kari gafite umwihariko kuko harimo Abanyarwanda benshi ugereranyije no mu duce twabanje.

Itsinda rigizwe n’abana baririmba injyana ya Hip Hop ryitwa FamilyOne Vision ni bo babimburiye Abanyarwanda kujya imbere y’akanama nkempurampaka kagizwe na Jeff Koinange, Vanessa Mdee, Makeda na Gaetano.

Aba bana barashimiwe cyane ariko umwanya wo gutanga amanota baratunguwe kuko Jeff yatangiye abaha ikimenyetso cya “Oya” na Vanessa Mdee, bahita basezererwa mu irushanwa.

Ngabo Elivis ubyina ufite imyaka 23 yakomeje mu kindi kiciro nyuma yo kwerekana ubuhanga mu kubyina agoronzora amaboko ku buryo wakeka ko nta magufa afite.

Itsinda rya KDP Dancing Group nabo bayina bigaragaje muri iri rushanwa. Mu ndirimbo bakoresheje harimo na “Icange mukobwa ” ya Nsengiyumva François, ku rundi ruhande ubuhanga bwabo bwatumye bemererwa kujya mu kindi kiciro.

Itsinda rya Unity Vision rigizwe n’abasore babiri b’Abanyarwanda berekanye ubufindo, aho umwe yahagaze akikorera undi ucuritse umutwe ku we, akanazamuka ahantu kandi ntibiture hasi. Aba nabo bahise bemererwa gukomeza mu kindi kiciro.

Peace Hoziyana ni we wanyuma ukomoka mu Rwanda wiyerekanye muri aka gace. Uyu mukobwa usanzwe aririmba muri Sebeya Band yaririmbye indirimbo ya Whitney Houston yitwa “I Will Always Love You”

Icyamutumye bamwe mu bakemurampaka bamushidikanyaho ni uko mu kuririmba yatangiye neza ageze hagati asa nk’ubyica gusa Makeda we yakomeje kumushyigikira.

Koinange yamubwiye ko yaririmbye indirimbo ikomeye ku buryo atayisubiyemo ku rugero rwifuzwaga kugira ngo yerekane ko afite impano.

Icyizere cyari cyamaze gushira kuko Yes ya Makeda ntacyo yari kumumarira dore ko abandi bose bari bamwanze, gusa yakoze ibitatekerezwaga n’uwo uwo ari wese maze akanda icyuma cya Golden Buzzer amwemerera kujya muri 1/2.

Uwo bakanze icyo cyuma bikemera wese ahita asimbuka akajya muri 1/2 cy’irushanwa.

Hoziyana yarenzwe n’ibyishimo byinshi, abandi bakemurampaka bagwa mu kantu ari nako abari baje kureba biyamiriye cyane.

Uyu niwe Munyarwanda wa mbere wemerewe kujya muri ½ cy’irushanwa rya East Africa’s Got Talent asanzeyo itsinda ry’ababyinnyi ryo muri Tanzaniya n’abana babiri bo muri Uganda baririmba.

Kuva irushanwa ryatangira hamaze gusezererwa Abanyarwanda babiri mu gihe abandi bose biyerekanye babonye amahirwe yo gukomeza. Uzegukana igihembo gikuru azahembwa amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 45 y’u Rwanda.

Peace Hoziana, Umunyarwandakazi urimo guhatanira igihembo cya East Africa Got Talent

Umwanditsi:

Ndamyirokoye François

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.