20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

EAC izohereza indorerezi mu matora ya Perezida wa Tanzania

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 16-10-2020 saa 11:27:40

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko ugiye kohereza indorerezi mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, ateganyijwe kuba tariki ya 28 Ukwakira 2020,  indorerezi z’uwo muryango zikazaba zageze i Dar es Salaam bitarenze ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020.

Kohereza indorerezi mu matora y’ibihugu bigize EAC ni inshingano ishingiye ku masezerano ashyiraho uwo Muryango. Muri Tanzania ho binakurikiye ubutumire bwa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’Umwanzuro w’Inama Nkuru y’Abaminisitiri ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu bihugu bya EAC.

Itsinda riyobowe na Sylvestre Ntibantunganya wabaye Perezida w’u Burundi rizoherezwa rirasabwa gukurikirana imigendekere y’amatora, imyiteguro yayo uko yagenze, kwitabira ku munsi w’amatora nyir’izina, gukurikirana ibikorwa byo kubara amajwi ndetse n’igikorwa cyo gutangaza ibisubizo.

Byitezwe ko izo ntumwa za EAC zizajya mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo na Zanzibar, nyuma yo guhabwa amabwiriza ubwo rizaba rigeze i Dar es Salaam.

Izo ntumwa zatoranyijwe mu nzego zitandukanye zirimo Inteko Nkuru y’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa bya EAC muri buri gihugu kigize Umuryango, abahagarariye za Komisiyo z’Amatora ndetse n’amahuriro y’urubyiruko muri EAC (EAC Youth Ambassadors).

Perezida John Pombe Magufuli arahabwa amahirwe menshi yo gutsinda amatora akongera kuyobora Tanzania

Muri izo ndorerezi ntihazabonekamo abahagarariye Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya EAC abuza ko Igihugu cyakiriye indorerezi kiba gifite abagihagarariye.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Amb. Libérat Mfumukeko, yavuze ko izo ndorerezi za EAC zashyizweho hagendewe ku ngingo ya 3 y’amasezerano agenga ishyirwaho rya EAC asaba “… kubahiriza amahame mpuzamahanga y’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi no kubahiriza aya EAC ajyanye no gukurikirana ndetse no kenzura amatora.”

Yakomeje avuga ati: “Mu gihe Umuryango ukomeje kwinjira byimbitse mu bikorwa biwuhuza hagamijwe gukora ihuriro rya Poritiki rinoze, buri gihugu kigize EAC gikeneye kuvugurura imiyoborere n’ubushake bwo gukurikirana uburyo buri gihugu gikoramo amatora.”

Amb. Mfumukeko yavuze ko kuba Tanzanira yakora ikanasoza amatora mu mutuzo ari iby’ingenzi cyane kuri buri gihugu kigize Umuryango ndetse no ku Muryango muri rusange, kuko kubura umutekano mu gihugu kimwe bigira ingaruka ku iterambere ry’ibindi bihugu.

Ati: “Bityo, twiteze ko indorerezi zizakora akazi neza kandi twizera ko ibi bizarushaho kongerera ubushobozi inzira ya demokarasi yo nkingi y’iterambere mu Karere. ”

Byitezwe ko izo ndorerezi zizakora raporo izohererezwa inzego zitandukanye zirimo na Komisiyo y’Amatora muri Tanzania kugira ngo zirebe ibyagenze neza n’ibyo basabwa guhindura. Nyuma y’amatora, iryo tsinda rizava muri Tanzania tariki ya 2 Ugushyingo 2020.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.