Dr. Musafiri yagizwe Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-10-2020 saa 09:36:06

Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya Kaminuza y’u Rwanda (UR) yagize  Dr Papias Musafiri Malimba, wabaye Minisitiri w’Uburezi,  Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Agateganyo wa kaminuza y’u Rwanda guhera ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira 2020. 

Musafiti asimbuye Philip Cotton ucyuye igihe watangiye gukora kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2015, ariko amasezerano ye akaba yarangiye ku wa Mbere tariki ya 19 Ukwakira.

Mbere yo gushyirwa kuri uwo mwanya Dr. Musafiri yari asanzwe ari Umuyobozi Wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere (Deputy Vice Chancellor for Strategic Planning and Administration (DVC-SPA).

Kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu 2017, Dr. Musafiri yabaye Minisitiri w’Uburezi, akaba yarahawe izo nshingano yari Umuyobozi w’Ishami ry’Imari n’Amabanki muri Kaminuza y’u Rwanda, ryahoze rizwi nka SFB.

Ibyiyongera kuri ibyo, Dr. Musafiri yabaye Umuyobozi ushinzwe Poritiki, ubushakashatsi n’imikorere mu Nama yIgihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), aba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi muri Minisiteri y’Ubutabera.

Dr. Musafiri afite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s Degree) mu Bucuruzi n’Icungamutungo yakuye muri Kaminuza ya Dar es Salaam muri Tanzania,  n’Ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’imiyoborere mu bucuruzi (Master’s Degree in Business Administration/MBA) akaba yaribanze cyane ku ibaruramari n’isakazamakuru mu ikoranabuhanga yakuye mu Ishami ry’Ubucuruzi mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga ryo mu Buhinde IIT – Roorkee.

Na none kandi ni Dogiteri mu bijyanye na Filozofiya mu Ibaruramari, nyuma y’impamyabumenyi yakuye muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Velloure mu Buhinde (VIT).

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.