Dr. Isaac Munyakazi yasabiwe gufungwa imyaka 7

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-09-2020 saa 10:19:21
Dr. Munyakazi Isaac (wa kabiri uhereye iburyo) ari kumwe n'umwunganizi we mu by'amategeko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2020, Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi na mugenzi we Abdu Gahima bongeye kwitaba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Abo bagabo bombi bakurikiranyweho ibyaha bya ruswa, by’umwihariko Dr.Munyakazi akaba akurikiranyweho n’icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Bivugwa ko yakozwe uburiganya  mu bizamini bya Leta bisoza umwaka wa 2019 ishuri ritaboneka mu myaka 100 ya mbere agatuma rigera mu mashuri 10 ya mbere. Nyuma yo kubikora ngo yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Munyakazi igifungo k’imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni eshanu, bunasabira Gahima wamuhaye ruswa imyaka 5 y’igifungo n’ihazabu ya miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Munyakazi yeguye muri Guverinoma tariki 6 Gashyantare 2020, hashize ibyumweru bitatu ahita anirukanwa mu Ishyaka rya PDI yari abereye umuyoboke.

Mu mwiherero w’Abayobozi wabaye muri Gashyantare, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi b’ishuri rimwe  bagiye kureba Dr. Munyakazi bamusaba ko ishuri ryabo ryari mu mashuri ari inyuma y’ijana, bamusaba ko yabafasha akarishyira mu myanya yo hejuru kandi ko bazamuhemba.

Ati: “Baramubwira bati tworohereze ishuri ryacu rize mu myanya ya mbere, arabikora, bati tuzaguhemba. Yarabikoze, afata ishuri ryari irya nyuma arishyira mu ya mbere, bamuha amafaranga…amafaranga 500 000… Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru kuko n awe yaje kubyemera kuko hari ibimenyetso adashobora guhakana, bamufatiye mu cyuho…”

Munyakazi na Gahima bo kugeza n’ubu baburana bavuga ko ari abere. Biteganyijwe ko Urukiko rwa Nyarugenge ruzatangaza umwanzuro w’urubanza tariki ya 16 Ukwakira 2020 ahagana saa munani z’amanywa.

Dr. Munyakazi yinjiye muri Guverinoma mu mwaka wa 2016

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

2 Comments on “Dr. Isaac Munyakazi yasabiwe gufungwa imyaka 7”

  1. Gsa ikigaragara cyo hari byinshi bibi bikorerwa mu burezi , kuko ubunndi mwarimu siwe wica ireme ry’uburezzi bipfira iyo za minisiteri.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.