20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

Dr. Isaac Munyakazi yakatiwe imyaka 10 n’ihazabu ya miriyoni 10Frw

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 16-10-2020 saa 13:40:35

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, imyaka 10 y’igifungo agatanga n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 10.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, rwakatiye abo bagabo bombi mu gihe ababunganira mu mategeko bari basibye.

Urukiko rwagaragaje ko Dr. Munyakazi ahamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha yari afite mu nyungu ze bwite.

Mugenzi we Abdu Gahima baburanaga mu rubanza rumwe yakatiwe gufungwa imyaka 5 agatanga n’ihazabu ya miriyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Munyakazi akatiwe gufungwa imyaka icumi mu gihe mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye  gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miriyoni eshanu, ku cyaha kimwe gusa yari yarezwe cyo kuba icyitso ku cyaha cya ruswa, naho Gahima Abdu bareganwa asabirwa gufungwa imyaka itanu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyakazi yasabye Alphonse Sebaganwa ukuriye Ishami rishinzwe amanota y’abanyeshuri mu Kigo k’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), kumufashiriza inshuti ye (Gahima Abdu) ishuri rye rigashyirwa ku rutonde rw’amashuri 10 ya mbere mu gihugu.

Buvuga kandi ko yasabye ko abanyeshuri b’iryo shuri  (Good Harvest  Primary School) bashyirwa ku myanya ya mbere ku rutonde rw’abakoze neza mu gihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr. Munyakazi yahuye na Sebaganwa ari na we wari umutangabuhamya, akamusaba kumufashiriza inshuti ye kandi ko na we mu mwanya we azamuba hafi kandi bakazamugororera.

Bwavuze ko Sebaganwa yahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 ayahawe n’ukuriye iryo shuri ubwo barimo basangira ifunguro muri resitora imwe mu Mujyi wa Kigali.

Dr. Munyakazi yaburanye ahakana ibyaha aregwa byose, avuga ko ibyo yaregwaga bitabaye ndetse ko bitari no gushoboka. Gusa Ubushinjacyaha bwo bwemeza ko mu ibazwa yakoreshejwe mbere yo kugezwa mu butabera, yemeye amakosa yakoze anayasabira imbabazi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.