19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

Danny Vumbi yamuritse alubumu ye  “Inkuru Nziza” mu gitaramo kiryoheye ijisho

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 18-07-2020 saa 12:18:52
Danny Vumbi yishimiye uko igitaramo cyagenze

Mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020, Semivumbi Daniel wamamaye nka “Danny Vumbi” yamuritse Alubumu ye ya gatatu yise “Inkuru Nziza” aho bamwe mu bahanzi bagombaga kwitabira iki gitaramo batabashije gutaramira abakunzi b’umuziki bari bakereye kugikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu kiganiro gito umuhanzi Danny Vumbi yashimye uko igitaramo cyagenze ndetse anashima byimazeyo abamufashije kugirango iki gitaramo gikorwe barimo inzu abarizwamo ireberera inyungu ze mu muziki “KIKAC Music”  ndetse n’abahanzi bagenzi be baje ku mufasha.

Ati : “Amajwi n’amashusho byari byiza cyane, nkurikije ubutumwa nakiriye bw’abantu batandukanye, iyi alubumu yanjye iriho indirimbo 12 zirimo izagiye hanze nka Yibare, Umugozi  nakoranye na Bruce Melodie ndetse  n’iyitwa Abana Babi.”

 Yongeyeho ko kuba asohoye alubumu bitavuze ko imishinga ye ihagarariye aho. Ati : “Mfite indirimbo nyinshi zikirimo gutunganywa  haba mu majwi ndetse n’amashusho, abazabasha kugura alubumu yanjye bazabasha kumva ho indirimbo nshya ntigeze nshyira hanze, kandi nabatazabasha kuyigura bazagenda bumva imwe kuri imwe uko zizagenda zijya hanze.”

Iki gitaramo byari byitezwe ko gitangira saa tatu za nijoro (21h00) kikarangira saa yine (22h00) kubera utubazo twa tekiniki, Danny Vumbi yafatanyije n’abandi bahanzi barimo Fireman, Bruce Melodie na Mico The Best, Marina na Uncle Austin ntibaririmbye aba bahanzi bacurangirwaga n’itsinda rya Neptunez Band mu gihe MC Tino yari umuyobozi w’iki gitaramo.

Danny Vumbi wari nyir’igitaramo yaserutse yahinduye uburyo asanzwe asa ku mutwe maze yinjirira mu ndirimbo “Ijambo ryawe” yakoranye n’abari bagize itsinda rya The Brothers ryagize ibihe byiza mu muziki w’u Rwanda. Yakurikijeho “Ni uwacu”, “Baragowe”, “Bya bihe”, “Nagutura iki?”.

Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko yishimiye gufasha Danny Vumbi amurika alubumu ye ya gatatu. Yavuze ko ari intambwe nziza kandi afite ikizere cy’uko abarebye iki gitaramo banogewe. Aba bahanzi bombi bahise baririmbana indirimbo “Umugozi”.

Danny Vumbi yaririmbye kandi indirimbo zikunzwe cyane hanze aha zirimo “Yibare”, “Abana babi”, “Ni Danger” n’izindi.

Uko byari byifashe mu mafoto

Itsinda rya Nep Tunez Band ryafashije Danny mu iri iki gitaramo

Fireman ni umwe mu bashyigikiye Danny Vumbi

Bruce Melodie yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe cyane muri iyi minsi

Austin ni umwe mu bafashije Danny Vumbi mu gitaramo yamurikagamo alubumu ye

Danny Vumbi yakoze igitaramo kiryoheye ijisho

Danny Vumbi yaririmbye zimwe mu ndirimbo za kera

Mico ukunzwe mu ndirimbo ye yise Igare yateye ingabo mu bitugu mugenzi we

Yaririmbanye na Bruce Melodie indirimbo bafitanye bise “Umugozi”

Danny Vumvi yashimye abakurikiranye igitaramo ke

Yasezeranije abakunzi be kutazabatenguha

MC Tino ni we wari uyoboye ibirori

Amafoto: Babou Daxx

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.