Cricket: U Rwanda rwahawe ibihembo 2 muri 5 bitangwa ku rwego rw’Isi
Yanditswe na BUGINGO FIDELE
U Rwanda rwegukanye ibihembo 2 muri 5 bitangwa n’Ishyirahamawe ry’umukino wa Cricket ku Isi “ICC”. Ibi byabereye mu mujyi wa Dublin muri Ireland ahari habereye inama y’inteko rusange ya ICC kuva tariki 28 Kamena kugeza 01 Nyakanga 2018.

Perezida wa RCA, Mugarura Eddy Baraba (ibumoso) ashyikirizwa kimwe mu bihembo byagenewe u Rwanda
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Mugarura Eddy Baraba yasobanuriye Imvaho Nshya impamvu u Rwanda rwahawe ibyo bihembo.
Yavuze ko igihembo cya mbere bahawe ari “Spirit of Cricket Award”. Iki gihembo gihabwa umuntu wakoresheje umukino wa Cricket mu kwegera abaturage bakabafasha binyuze muri uyu mukino.
Baraba yatangaje ko buri mwaka bagira igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “ Buri mwaka dusura urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera tukagenera inkunga y’ibikoresho ndetse n’ibiribwa abatuye mu mudugudu w’abarotse baho. Ibyo rero ICC yarabibonye iduha igihembo”.
Igihembo cya kabiri u Rwanda rwegukanye ni “Best Women’s Cricket Initiative”. Baraba asobanura ko iki gihembo gihabwa abakoze igikorwa gishimishije mu kiciro cy’abagore. Aha avuga ko muri 2017, Uwamahoro Cathia ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaciye agahigo ko kumara amasaha 26 akina Cricket ari byo byatumye u Rwanda ruhabwa iki gihembo.
Ibindi bihembo byatanzwe, ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu ryegukanye igihembo cy’abakoze imishinga y’iterambere ry’uyu mukino “Best Overall Development Programme”.
Dr. Brian Fell wabaye Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Budage yahawe igihembo cy’umuyobozi witwaye neza kurenza abandi” Lifetime Service Award”. Dr Brian yavuye ku buyobozi mu Gushyingo 2017 nyuma y’imyaka 23 aho muri iyi myaka u Budage bwavuye ku makipe 16 bukagera ku 140.
Uwitwa Craig White wo mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket muri Mexique yahawe igihembo cy’umukorerabushake witwaye neza “Volunteer of the Year Award” naho ifoto y’umwaka “Image of the Year” ikaba ari iyafatiwe muri Vanuatu igaragaza abagore bakinira Cricket ku mucanga bigaragaza ko uyu mukino wakinirwa ahari ho hose.

Ifoto yahawe igihembo