21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Cricket: Muri RCA bagaragaje   ibikorwa byasubitswe kubera COVID-19

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 28-04-2020 saa 01:04:40
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel wagaragaje ibikorwa bateganyaga byasubitswe kubera COVID-19

Mu ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA” batangaza ko icyorezo cya Koronavirusi cyabakomye mu nkokora bigatuma hari ibikorwa bitandukanye birimo n’imikino byasubitswe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA, Byiringiro Emmanuel yatangarije Imvaho Nshya ko hari ibikorwa byinshi bari bateganyije gukora byahagaze.

Yavuze ko bari batangiye umwaka w’imikino  aho  tariki 07 na 08 Werurwe 2020 habaye irushanwa “NCBA T10 Tournament 2020”. Yakomeje avuga ko mu mpera z’icyumweru cyakurikiyeho tariki 14 na 15 ari bwo bagomba gutangira shampiyona ya T20 haboneka umurwayi wa mbere wanduye iki cyorezo mu  cyumweru gikurikiyeho hahita hatangira gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Ikipe y’igihugu yagakwiye kuba ubu iri muri Afurika y’Epfo

Byiringiro avuga ko ku rwego mpuzamahanga, ikipe y’igihugu nkuru mu bagabo yagombaga kuba iri muri Afurika y’Epfo aho yagomba kwitabira irushanwa ryo gushaka itike y’igikombe k’Isi “ICC Men’s T20 World Cup Africa Qualifier 2020–2021”. Iri rushanwa byari biteganyijwe ko riba tariki 27 Mata kugeza 03 Gicurasi 2020.

Yagize ati: “Mu rwego rwo kwitegura twari twatumiye ikipe ya Sierra Leone kuza mu Rwanda mikino ya gicuti. Ubu rero iri rushanwa ryigijweyo”.

Muri iri rushanwa ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda B hamwe Eswatini, Ghana,  Lesotho,  Malawi, Seychelles na Uganda naho itsinda A rikabamo Botswana, Cameroun, Mozambique, Saint Helena, Sierra Leone na Tanzania. Buri tsinda hagomba kuzamukamo amakipe abiri akiyongera ku ikipe ya Kenya na Nigeria zo zitakinnye iki kiciro kibaza.

Ikipe y’igihugu yagakwiye kuba iri mu irushanwa muri Afurika y’Epfo

Irushanwa ryo kwibuka rishobora kutaba

Muri Kamena buri mwaka, Minisiteri ya Siporo na Komite Olempike bafatanyije n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye bategura amarushanwa yo kwibuka abari  abakinnyi, abatoza n’abakunzi b’imikino muri rusange bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri RCA bari basanzwe bategura irushanwa mpuzamahanga ariko mu kiciro cy’abagore. Byiringiro avuga ko iri rushanwa bari bariteguye ndetse baratumiye amakipe agomba kwitabira aho amwe yari yamaze kwemeza ko azitabira.

Ati : “Iki cyorezo  cyatumye  ibintu byose  bihagarara kuko ntabwo  tuzi igihe kizarangirira, hano gishobora guhagarara ariho ahandi kikaba kigihari urumva ko batabasha kuza. Tuzategereza ariko dushobora kuryimurira ikindi gihe cyangwa rikazaba umwaka utaha.”

Ibihugu byari byatumiwe muri iri rushanwa harimo Zimbabwe, Botswana, Uganda, Tanzania, Kenya na Nigeria.

Ibindi bikorwa byasubitswe

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RCA,  Byiringiro Emmanuel avuga ko iki cyorezo cyatumye hari n’ibindi bikorwa bateganyaga by’iterambe ry’uyu mukino  rusange bitakozwe  nk’amahugurwa y’abatoza n’ibindi. Hari kandi gahunda yo kuvugurura ikibuga cya Cricket kiri muri IPRC Kigali ku Kicukiro.

Akomeza avuga bategereje ko ibikorwa bya siporo bisubukurwa nabo akaba ari bwo imikino yasubukurwa ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Hari inama abakinnyi bagirwa

Byiringiro Emmanuel yasabye abakinnyi   muri ibi bihe atari aba Cricket gusa  ahubwo muri rusange ko bagomba gukora imyitozo kugira ngo imikino nisubukurwa bazabe bameze neza batariyongeye ibiro bityo ntibizagore abatoza. Yabasabye kandi   gusoma ibitabo bijyanye n’imikino yabo muri rusange, kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo kuko ni byo bizatuma abantu basubira mu buzima busanzwe n’imikino igasubukurwa.

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.