19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID19: Polisi iraburira abakira abageni batubahiriza amabwiriza

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 31-07-2020 saa 16:25:40

Mu gihe Abaturarwanda basabwa gukaza no gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, mu bugenzuzi bwakozwe na Polisi y’Igihugu  bugaragaza ko ahakirirwa abakoze ibirori by’ubukwe kwirinda COVID-19 bitubahirizwa.

Mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ gitambuka kuri RBA, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, aherutse kuburira abafite ahakirirwa abakoze ubukwe ko nibatubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bashobora gufungirwa.

CP Kabera asobanura ko abantu bakwiye kumva ko bagomba kwambara agapfukamunwa neza, bitari ukukambara igice, ukaraba intoki akazikaraba neza hagati y’amasegonda 40 na 60.

Akomeza agaragaza ibyavuye mu bugenzuzi bwakozwe na Polisi y’igihugu. Ati: “Mu bugenzuzi twakoze mu bukwe, biragaragara ko abantu bakora ubukwe bagatangira kurenga ku mabwiriza; hakabamo ibintu byo kuramukanya, gukorana mu ntoki, guhana impano ndetse no kutambara udupfukamunwa”.

Akomeza agira ati: “Turabwira abantu bafite ahantu bakirira abakoze ubukwe, yuko mu gihe igenzura rikozwe tugasanga abantu batubahiriza amabwiriza, tuzakorana n’inzego zibishinzwe zigufungire ariko n’abashakanye bashobora kubwira umuhesha w’amagambo akajya abaha ubwo butumwa bwo kwirinda COVID-19”.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri riheruka, rivuga ko ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabiriwe n’abantu batarenze 15.

Abaturarwanda bose barasabwa kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Abantu bose barasabwa kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.