COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi 12 bashya, hakira 46

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 10-08-2020 saa 19:24:41

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kanama 2020, habonetse abarwayi bashya 12 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 5,720 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 46 bakize neza.

Abarwayi bashya bagaragaye mu bahuye n’abanduye mu Mujyi wa Kigali: 9 , n’i Rubavu hatahurwayo batatu 3.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera kuri 1,392 muri 2,152 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo kuva umurwayi wa mbere yagaragara mu Rwanda.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 753  mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 304,500 byafashwe muri Werurwe kugeza ubu, aho iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi barindwi.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 20, barimo abakize barenga miriyoni 12.9 n’abapfuye barenga ibihumbi 736.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.