20°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID19: Amabwiriza ya RURA ku batanga serivisi za Mobile Money

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 07-04-2020 saa 12:29:05
Ihererekanya rya terefoni ntiryemewe hagati y'umukiriya n'umukozi wa Mobile Money

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga kuri terefoni (Mobile Money), abakozi b’amashami y’ibigo by’itumanaho (Service Centers) n’abakorera hanze yo mu rugo kwitwararika mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Ubuyobozi bwa RURA burasaba abo bakozi bose kuba bambaye uturindantoki (gloves) n’udupfukamunwa (masks) no kubahiriza intera ya metero imwe hagati yabo n’abakiriya.

Abatanga serivisi za Mobile Money by’umwihariko ngo ntibemerewe gukorera mu kazu kamwe cyangwa umutaka  barenze umwe, kandi ntibemerewe guha terefoni umukiriya ngo ashyiremo nomero ye, cyangwa kwakira terefoni z’ababagana.

Abanyarwanda muri rusange na bo barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kudahanahana terefoni n’abakozi b’ibigo by’itumanaho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, aho terefoni zishobora kuba umuyoboro w’iki cyorezo gihangayikishije Isi.

Kugeza ubu abanduye COVID-19 Rwanda bamaze kugera ku 105 habariwemo bane batashye ku Cyumweru tariki 5 Mata 2020 nyuma y’isuzuma ryagaragaje ko nta ndwara ya Koronavirusi ikiramgwa mu mubiri wabo.

Muri Afurika abarwaye iki cyorezo barenze ibihumbi 10, mu gihe ku Isi yose abanduye bose hamwe bamaze kurenga miriyoni n’ibihumbi 360.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID19: Amabwiriza ya RURA ku batanga serivisi za Mobile Money”

  1. Iyi nkuru ntiyuzuye : None se ko tubona amabwiriza kuva 8 kugeza kuri 11, kuva 1 kugeza kuri 7 ari he? Nkeka ko bavugamo ibiciro bya gaz.

    Murakoze

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.