19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID19: Abarwayi bashya 32, hakize abantu 268 hapfa 1

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-10-2020 saa 20:38:31

Kuri uyu wa Gatatu  tariki ya 14 Ukwakira 2020, hatangajwe urupfu rw’umugabo w’imyaka 42 ubaye uwa 33 wishwe n’icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, n’abantu bashya 268 bakize icyo cyorezo batumye umubare w’abamaze gukira bose ugera ku 4,398 bangana na 89% by’abarwayi bose bamaze gutahurwa. 

Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije umuryango w’uwo mugabo witabye Imana.

Uyu munsi kandi hatangajwe ko habonetse abarwayi bashya 32 barimo 26 babonetse mu itsinda ry’abapimwe mu nkambi y’impunzi mu Karere ka Kirehe batatu babonetse mu Karere ka Gatsibo, babiri bo mu Karere ka Rubavu n’umwe wo mu Karere ka Gicumbi.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 4,940. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 509.

Uyu munsi hafashwe ibipimo 1,753, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 524,774.

Ingendo zijya n’iziva mu Karere ka Rusizi mu modoka rusange zarafunguwe, kimwe n’izihuza Umujyi wa Kigali n’Intara z’u Rwanda, nyuma y’igihe kinini zari zimaze zisubitswe mu rwego rwo kubanza kugenzura imiterere y’icyorezo mu Gihugu.

Kuri ubu  ingendo zirabujijwe guhera saa 10:00 z’ijoro kugeza saa 4:00 za mugitondo, n’amashuri azatangira mu gihe cya vuba hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, kuko imibare y’abandura bashya yongeye kugabanyuka ugereranyije n’uko byari byifashe mu mezi abiri ashize.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze kuri miriyoni n’ibihumbi 593.4 barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 319.1 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 38.8 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 38.6 barimo abasaga  miriyoni 29 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 94.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID19: Abarwayi bashya 32, hakize abantu 268 hapfa 1”

  1. Kurwanya COVID-19 birashaka ubufatanye bwa buri wese. Buri wese bishaka kuvuga abantu kugiti cyabo, n’ibihugu nibura bituranye kugiti cyabyo. Ese koko, njya ndeba i Burundi mu makuru nkasanga ikitwa agapfukamunywa ntibakizi, ahubwo ugasanga bararushijeho kwegerana kuruta mbere, ubwo se naho imipaka wafungwa ite habura uwinjira? Ni hatari, na TZ si shyashya. Abo bose kudatangaza imibare y’ukuri ni tekinike turabimenyereye. Bariya bakene navuze mbere babura abarwayi! Mureke dukomeze dushyiremo agatege Imana izabidufashamo.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.