27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID19: Abarwayi bashya 10 bagaragaye i Rusizi na Rusumo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 05-06-2020 saa 21:06:57

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 10 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 1,558 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 2 bakize neza.

Ibyo byatumye umubare w’abamaze gukira ugera kuri 282 muri 420 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi bashya bagaragaye muri Rusizi na Rusumo mu Karere ka Kirehe. Bashyizwe mu kato n’abo bahuye bahise bakurikiranwa.

Ubwandu bwabonetse ku bari basanzwe bakora ingendo zambukiranya imipaka y’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 136  mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 74,068 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu, aho iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi babiri.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi n’aka Rubavu twashyizwe mu kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze muri utwo duce.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali zakomorewe. Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 163,599 barimo 70,894 bakize n’abandi 4,611 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 6,800,610 barimo abakize 3,308,067 n’abapfuye 396,655.

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.