20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19 yavumbuye imbaraga zihishe z’Afurika-Perezida Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 01-04-2021 saa 18:26:21

Uko icyorezo cya COVID-19 cyaje gitunguranye ku Isi ni ko cyagize ingaruka zihariye ku bihugu  byose mu buryo bumwe cyangwa ubundi, by’umwihariko ibidafite inzego z’ubuzima n’iza Politiki ziteguye haba mu buryo bw’imikorere ndetse n’ubushobozi.

Iki cyorezo kigeze muri Afurika nticyagize ingaruka nk’izo ku yindi migabane gusa, ahubwo cyanagaragaje intege nke z’imikorere y’inzego n’ibigo by’ubuzima, aho byagaragaye ko by’umwihariko inzego z’ubuzima zikwiye gushorwamo imari itubutse kugira ngo Afurika yubake ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo ibyo ari byo byose.

Nubwo COVID-19 yagaragaje intege nke z’Afurika, ni icyorezo cyafashije guhishura uruhande rwihishe rw’imbaraga z’Afurika, rutanga icyizere cy’uko nirwubakirwaho ruzafasha Afurika kurushaho kwiyubaka no kwishakamo ibisubizo birambye.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ubwo yitabiraga Ikiganiro cyateguwe n’Ikigo Mpuzamahanga cyitiriwe Tony Blair gifasha abayobozi mu bya Politiki na Guverinoma kubaka sosiyete zifunguriwe buri wese, zitagira uwo ziheza kandi ziteye imbere mu Isi yahindutse nk’umudugudu (Tony Blair Institute for Global Change).

Ni ikiganiro cyitabiriwe na Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza akaba ayoboye “Tony Blair Institute for Global Change”, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) Dr Ngozi Okonjo-Iweala n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Afurika cyo kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC) Dr John Nkengasong.

Abo bayobozi baganiriye ku ngaruka za COVID-19 ku mugabane w’Afurika, aho bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’uburyo uyu mugabane wakwigobotora ingorane washyizwemo n’icyo cyorezo.

Perezida Kagame yashimangiye ko COVID-19 yongereye ubukana intege nke z’Afurika mu bijyanye n’imikorere ndetse n’imikoranire, ariko inavumbura zimwe mu mbaraga zari zihishwe zakubakirwaho mu kongera kwiyubaka.

Ati: “Kimwe mu byuho bikomeye byagaragaye ni uko Afurika idakora ingano y’imiti ihagije. Igisubizo gikwiye ni icyo gushyira imbere gutangira gukorera imiti muri Afurika. Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA) rikiri rishya rizatuma Afurika irushaho gukurura abashoramari.”

Perezida Kagame yashimangiye ko ntawashidikanya ku buryo icyorezo cya Koronavirusi cyasubije inyuma Isi yose mu rugendo rw’iterambere, ariko ngo inzego z’ingenzi zashyigikiraga Afurika muri urwo rugendo ziracyakora kandi zifite agaciro.

Muri izo nzego, yatanze ingero zirimo imishinga yo guteza imbere imijyi, kwagura imishinga y’ikoranabuhanga no kuyishyira mu bikorwa, guteza imbere ubukerarugendo n’ibindi kuri ubu bigitanga icyizere n’ubwo hari ibyagizweho ingaruka zikomeye n’icyo cyorezo.

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ariko nanone ntitwabasha gusubira ku murongo twariho mbere. Tudakoresheje aya mahirwe ngo twubake inzego zacu z’ubuzima n’iz’uburezi, byose byatubera igihombo gikabije.”

Yakomeje agira ati: “Ntekereza ko buri umwe muri twe akwiye kuba abona gushora imari mu rwego rw’ubuzima mu bushobozi dufite nk’ikintu cy’ibanze kubera ko tubikoze neza byadufasha gukora neza n’ibindi bintu by’ingenzi.”

Umukuru w’u Rwanda yemeza ko Afurika ikeneye abaturage bazima n’ibigo bikora neza, kugira ngo hakorwe ibindi bintu byose by’ingenzi bikeneye gukorwa.

Kuri ubu muri Afurika hamaze kugaragara abarenga miliyoni 4.2 banduye COVID-19, barimo miliyoni 3.7 bakize n’abandi basaga 112 bamaze guhitanwa n’icyo cyorezo.

Ku mugabane wose hamaze gukingirwa abaturage basaga miliyoni 40 kuva aho iyo gahunda itangiriye mu rwego rwo guhangana na COVID-19 mu buryo burambye.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.