19°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Covid-19 yankomye mu nkokora – Samusure

Yanditswe na GISUBIZO Gentil M.

Ku ya 25-07-2020 saa 20:55:23
Kalisa Ernest uzwi nka Samusure

Kalisa Erneste wamamaye mu gukina filimi ku izina  rya “Samusure” yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyamukomye mu nkokora ndetse giteza igihombo uruganda rw’imyidagaduro muri rusange.

Samusure ibi yabitangaje nyuma yuko usanga bamwe mu bahanzi barabuze akazi kubera icyorezo cya Covid-19. Kuri we avuga ko asanzwe ari  umutahira ariko usanga hari igihe muri iyi minsi ahanini kubera umubare ntarengwa w’abataha ubukwe usanga nta mwanya bakibona mu misango itandukanye y’ubukwe.

Ati: “Ibintu byarakomeye iyi Covid-19 yazambije ibintu, ntitukibona akazi ndetse yanadindije imwe mu mishinga yacu irimo fimili z’uruhererekane tuba twarateguye, ariko kubera iki cyorezo ugasanga nta rwinyagamburiro.”

Yakomeje avuga ko ubu usanga n’imibanire y’abantu ahenshi ubu yahindutse, aho usanga nk’umuntu ukodesha atameranye neza na nyir’inzu kubera ibura ry’amafaranga y’ubwishyu ahanini kubera iki cyorezo cyaje gitunguranye kigahagarika ubuzima n’imikorere.

Yongeyeho ko muri iyi minsi yari afite filimi y’uruhererekane yitwa “Makuta” ica ku rubuga rwa “Youtube” ariko usanga udafite icyo uhemba abakinnyi ndetse n’uburyo bwo gukomeza gukina busa n’ubwazitiwe na Covid-19.

Samusuri agira ati : “Urabona nka 80% narintunzwe n’ubukwe ndetse n’izi filimi nkina niba narayoboraga ibirori, nkavugira inka nkabonamo make, ubu nukubara ubukeye ugasenga Imana kugira ngo ubukwe bugaruke wenda umuntu akabona uko yakwishyura amadeni.”

Ikintu gisa n’icyamuzahura ni ubumwe buri hagati y’abakina filimi, niba asohoye filimi bagenzi be bakamufasha kuzisangiza abandi ku mbugankoranyambaga.

Ati : “Urumva niba ari nka Papa Sava isohotse nyisangiza abandi, nawe ninsohora Makuta akayisangiza abantu benshi  bamukurikirana ndetse n’abandi, ubu bufatanye no gushyira hamwe nibyo bintu bisa n’ibizadufasha kuko ntibyoroshye na gato.”

Yongeyeho ko ikintu gikwiye mu bahanzi ari ukugira ubufanye, ubundi bagakomeza gukuriza amategeko n’amabwiriza ya Leta yo kwirinda, hanyuma bagasenga Imana igaturisha iki cyorezo.

Samusure yamenyekanye cyane muri filimi zitandukanye zo  hambere, aho kuri ubu azwi cyane  muri Seburikoko ndetse niye ku giti ke yise “Makuta”.

Umwanditsi:

GISUBIZO Gentil M.

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.