COVID-19 yahitanye abagabo 2, handura 183 hakira 170

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 17-01-2021 saa 21:02:36

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2021, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 183 banduye icyorezo cya COVID-19 batumye umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo ugera ku 11 032 barimo abakirwaye 3,527; hakize 170 n’abamaze kubura ubuzima 142 barimo babiri bapfuye mu masaha 24 ashize.

Abapfuye ni abagabo babiri, umwe ni uw’imyaka 61n’uwa 60 bombi bo  mu Mujyi wa Kigali. Minisiteri y’Ubuzima yihanganishije imiryango y’ababuze ababo kubera COVID-19.

Abarwayi bashya babonetse barimo abo mu Mujyi wa Kigali: 128, Kirehe: 13, Gatsibo: 10, Rwamagana: 6, Rulindo: 6, Musanze: 5, Rubavu: 5, Gicumbi: 4, Huye: 2, Nyaruguru: 1, Ngoma: 1, Nyagatare: 1

Uyu munsi hakize abantu 183 bituma umubare w’abamaze gukira uba 7,363 bangana na 66.7 % by’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, ahamaze gufatwa ibipimo 796,867 birimo 5,395 byafashwe uyu munsi.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza hagiye hagaragara imibare idasanzwe y’abandura ndetse n’abahitanwa na COVID-19, Inzego z’ubuzima zikaba zemeza ko icyo cyorezo kimaze kugira ubukana buteye inkeke mu Gihugu hose.

Abaturage barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko imibare y’abandura ku munsi yikubye inshuro ebyiri iy’abapfa n’abarembye yikuba inshuro enye.

Kuri ubu mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, ingendo zihuza Uturere dutandukanye zikaba zibujijwe ndetse n’izihuza Uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe, keretse gusa ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa izindi z’ingenzi.

Guhera tariki 5 Mutarama 2021, ibikorwa byose harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa kumi n’ebyiri za nimugoroba (6:00pm) kugira ngo abantu babashe kubahiriza isaha yo kuba bageze mu ngo zabo.

Amashuri yose y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, aya Leta n’ayigenga abarizwa mu Mujyi wa Kigali arafunze kuva ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Hazaba ivugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hamaze gukorwa isesengura ry’uko icyorezo cya COVID-19 kizaba cyifashe.

Abaturarwanda barasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukoro yabugenewe.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.