19°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Urubyiruko rw’u Rwanda rwatumiwe mu ihuriro mpuzamahanga

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 25-07-2020 saa 21:25:00

Umwaka wa 2020 wabayemo ibihe bidasanzwe byatumye imikorere myinshi ihinduka, muri yo hakaba harimo uburyo inama n’amahuriro mpuzamahanga bikorwamo, mu gihe u Rwanda n’Isi yose bihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko (IYF World Youth Connect) ni rimmwe mu mahuriro ngarukamwaka ahuza urubyiruko rwinshi ku Isi, rugasangira ubumenyi, umuco n’ubunarabibonye birugeza ku ntego zikubiye ku mahame atatu ari yo Guhinduka (CHANGE), Guhatana (CHALLENGE) n’Ubumwe (COHESION).

Ni ihuriro ritegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira iterambere ry’urubyiruko (IYF/ International Youth Fellowship), rikaba rihuza urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2020, iryo huriro ryitezwe tariki ya 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama rikaba rizahuriza kuri murandasi urubyiruko ruturutse mu bihugu 94. Nk’ihuriro ribaye ku nshuro ya 23, ni ryo rya mbere ribaye urubyirko rudahurijwe hamwe imbonankubone kubera COVID-19.

Umuryango IYF urimo gutegura iryo huriro hagamijwe guha urubyiruko ubutumwa butanga ikizere n’ubushobozi birutegurira kuba abayobozi beza b’ejo hazaza, nubwo ruri mu bihe bigoye.

Ubuyobozi bwa IYF buvuga ko urubyiruko ku Isi yose rwahuye n’ingaruka nyinshi zatewe n’icyorezo cya COVD-19, aho abenshi bugarijwe n’ubwoba, urujijo ndetse no gushidikanya ku hazaza.

Umuyobozi wa IYF mu Rwanda Benjamin Ko, uri mu bashinzwe imyiteguro y’iri huriro, yagize ati: “Ni cyo cyatumye hatekerezwa kuri gahunda zigenewe urubyiruko zizarufasha gusobanukirwa uburyo n’amahirwe yo gutuma bagira imyumvire ihamye n’umutima ukomeye uzabashoboza guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’uburyo bwose zirwugarije.”

Mu myaka yashize, urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye rwajyaga ruhurira hamwe rugasabana

Izo gahunda zikubiye mu mahugurwa ku bijyanye n’imyumvire myiza, ibiganiro byubaka bitangwa n’inzobere mu nzego zinyuranye, ubujyanama, gutyaza ubwenge ndetse no guhanga udushya. Hazaba n’amarushanwa yo kugaragaza impano, aho abazatsinda bazahabwa ibihembo.

Ibindi biteganyijwe kubera muri iryo huriro, harimo iserukiramuco ry’imbyino n’imyiyerekano, ibiganiro ndetse n’izindi gahunda zizafasha urubyiruko gusobanukirwa urusobe rw’inyigisho n’indangagaciro bikubiye mu mico y’ibihugu bitandukanye.

Binyuze muri aya mahugurwa azaca kuri murandasi, Umuryango IYF urateganya guha amahirwe urubyiruko rwazahajwe n’ingaruka za COVID-19 yo kunguka byinshi ari na ko rukomeza ingamba zo guhashya iki cyorezo binyuze mu kwirinda no kurwanya ikwirakwira ryacyo mu gihe gikomeje kwiyongera hirya no hino ku Isi.

Benjamin Ko yakomeje agra ati: “Iri huriro rigamije kongerera ubushobozi urubyiruko rwahuye n’ingaruka za Koronavirusi bwo kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza, binyuze mu busabane ndangamuco.”

Dr. Ock Soo Park, Umuyobozi Mukuru ari na we washinze Umuryango IYF, azaba atambutsa ibiganiro bifasha urubyiruko kugira imyumvire irufasha kwibonera ibisubizo by’ibibazo birwugarije ndetse biganisha ku iterambere.

Dr. Ock Soo Park aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2020, aho yatanze ibiganiro nyurabwenge byafashije urubyiruko rutandukanye rwahuriye na we i Kigali.

Urubyiruko ruherereye mu mpande zose z’Isi, rushobora kwiyandikisha runyuze ku mpuzamurongo wo kuri murandasi (https://forms.gle/UiGB3Pk9n2rVoacW9) bigakorwa mbere ya tariki 29 Nyakanga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID-19: Urubyiruko rw’u Rwanda rwatumiwe mu ihuriro mpuzamahanga”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.