26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Umujyi wa Kigali wagaruye ubuzima, ingamba zakajijwe (Amafoto)

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 05-05-2020 saa 09:46:49

Uyu ni umunsi wa kabiri bimwe mu bikorwa by’ubuzima busanzwe bitangiye mu Mujyi wa Kigali, aho Abaturarwanda bemerewe gusohokamu ngo zabo ndetse imirimo imwe n’imwe nayo yemererwa gusubukurwa  hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Ikinyamakuru Imvaho Nshya, cyabakusanyirije amafoto agaragaza uko mu Mujyi wa Kigali byiriwe byifashe ku wa Mbere kuva mu gitondo kugeza mu masaha ya saa moya z’umugoroba.

Icyagaragaye kidasanzwe ni umubyigano w’imodoka haba ku manywa cyangwa mu masaha ya nimugoroba, ikindi ni uko abantu bose bambaye udupfukamunwa, yaba abari mu modoka cyangwa abagendagendaga mu Mujyi rwagati. Ku masoko amwe n’amwe byanasabaga kuanza gukaraba intoki mbere yo guhabwa ikaze.

Sosiyete z’ubwishingizi zikomeje gutanga serivisi (Foto Kayitare J.Paul)

Muri gare yo mu Mujyi wa Kigali rwagati harubahirizwa amabwiriza yo guhashya COVID-19

Mu masoko ntawemerewe kujyamo atambaye udupfukamunwa

Kwinjira mu isoko rya Kimironko birasaba gutonda umurongo, kubahiriza interaya metero no kwambara agapfukamunwa

Mu Mujyi wa Kigali rwagati urujya n’uruza ni ruke ugereranyije n’uko biba byifashe mu buzima busanzwe

Imodoka zari urujya n’uruza abantu bajya guhaha no mu bindi bikorwa bitanduanye

Muri Banki na ho harubahirizwa ingamba zashyiriweho guhashya COVID-19 

Resitora, hoteri, amacumbi,na za cafe zifite impushya zo gukora zahawe n’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali zemerewe gukora

Muri Gare ya Remera gutega bisi zerekeza ahatandukanye byatangiye ariko hubahirizwa ingamba zashyizweho

Abanyamaguru baragenda bashyizemo udupfukamunwa

   

Uko byari byifashe muri gare mu masaha y’umuyoroba wo ku wa Mbere

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.