27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Umuganura wa 2020 uzizihizwa ku rwego rw’umuryango

Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE

Ku ya 05-08-2020 saa 06:36:22
Hari impinduka mu kwizihiza Umuganura w'uyu mwaka kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi

Buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, bitewe nuko muri uyu mwaka kuwizihiza bihuriranye n’ ingamba zo kwirinda no guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi, ntibizakorwa uko byari bisanzwe kuko ibirori bihuza abantu benshi bitemewe. Hifashishijwe ikoranabuhanga hazatangwa ibiganiro bizafasha abari mu ngo kuwizihiza.

Umuganura w’uyu mwaka uzizihizwa ku wa 07 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) Nsanzabaganwa Modeste, agaruka ku birebana n’Umuganura mu ngo, yavuze ko buri muryango ukangurirwa kuzawizihiza ababyeyi basabana n’abana, bakanakurikirana ibiganiro bizanyuzwa mu bitangazamakuru.

Uretse ibiganiro bigenda bitangwa muri iki cyumweru, hari n’ibiteganyijwe ku munsi nyirizina.

Ati: “Kuwizihiza bizakorwa binyuze mu butumwa abantu bazatanga, abayobozi bazatanga n’abandi bantu bafite ubunararibonye, ariko mu miryango bemerewe kuwizihiza basabana nkuko basanzwe babikora kuko bo n’ubundi bemerewe kuba hamwe mu muryango, kuko baba mu nzu imwe, ariko nanone bubahiriza amabwiriza duhabwa kugira ngo twirinde Koronavirusi”.

Agaragaza ko kwizihiriza Umuganura mu muryango ari umwanya wo kugira ngo uhagarariye umuryango aganire n’abawugize, bisuzume barebe ibyo bagezeho mu kwita ku muco n’indangagaciro zibaranga kandi barebere hamwe imihigo y’umuryango, abakoze neza bagashimwa yaba abana, urubyiruko n’abakuze bawurimo.

Abageze ku musaruro mwiza kandi bashishikarizwa kuganuza abatarawugezeho.

Abanyarwanda bagize umusaruro mwiza barasabwa kuganuza bagenzi babo hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bazizihiza Umuganura aho batuye mu miryango yabo, babonereho n’umwanya wo kwereka abo babana bimwe mu byiza biranga umuco nyarwanda.

Ababahagarariye bazategura uburyo bwo kubikora kandi buri Ambasade izareba igihe izategurira ibikorwa byayo mu kwezi kwa Kanama 2020, kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi. Ni umwanya mwiza wo kugira ngo bagaragaze isura nyayo y’u Rwanda no gukangurira abanyamahanga kurusura.

Umuganura wizihizwaga kuva kera, mu mateka y’u Rwanda wari umunsi mukuru ngarukamwaka wubahwaga kandi ugahabwa agaciro ibwami no mu muryango w’Abanyarwanda.

Nsanzabaganwa Modeste agaruka kuri ayo mateka yagize ati: “Umwami ni we watangiraga akagaragaza ibimenyetso bikomeye cyane ko yubashye abantu be, ko agiye kubaha ubutumwa bukomeye, kandi ko agiye gutangiza igikorwa cyo gusabana, yacaga bugufi, ubundi abaturage ni bo bapfukamira umwami ariko mu gutangiza Umuganura umwami yarapfukamaga, apfukamiye u Rwanda n’Abanyarwanda bigaragaza icyubahiro n’urukundo abafitiye”.

Yakomeje avuga ko bafataga n’umwanya wo gusuzuma ibyo bagezeho bakareba n’impamvu yabyo, bakareba niba byaragenze neza bakabyishimira, ibitaragenze neza bakareba impamvu bagafata n’ingamba kugira ngo bizagende neza.

Umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma y’Umwami Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya kenda, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli (1510-1543) ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 11 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyabungo) bari barakuyeho imihango yose ikomeye ndetse n’ubwiru mu Rwanda.

Kwizihiza Umuganura muri iki gihe byarenze imbibi zo kwita ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi gusa bigera no mu zindi nzego zireba ubuzima n’iterambere ry’Abanyarwanda.

Umwanditsi:

TUMUKUNDE GEORGINE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.