23°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Uko abahinzi mu Rwanda basabwa gukomeza igihembwe k’ihinga 2020 B

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 04-04-2020 saa 17:35:20

Muri iki gihe hagomba kwirindwa icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) hirya no hino ku Isi, abahinzi bo mu Rwanda bakomeje gushishikarizwa gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi ariko banubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda kwandura icyo cyorezo.

Imvaho Nshya yavuganye n’abayobozi b’ubutere dutandukanye bagaragaza uko abaturage bayoboye biteguye gutangira igihembwe k’ihinga cya 2020 B.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo  Gasana Richard yatangarije Imvaho Nshya ko mu ntangiriro abantu babanje gutinya kujya mu kazi ariko Leta ibamara impungenge ko ibikorwa by’ubuhinzi bikomeje hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Ubuhinzi bwarakomeje, igihembwe k’ihinga gishya kirarimbanyije, imbuto twazibagejejeho, amafumbire barayafite ariko nta bwo umuntu yavuga ko abaturage bahinga nk’uko bari bisanzwe bahinga. Barajyayo ari bake bagahinga ari bake  bagahingura vuba kugira ngo basubire mu ngo zabo.”

Gasana yongeyeho ko abaturage bakomeje gukangurirwa gukora ubuhinzi bubahiriza intera ndende hagat yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe ubukungu, Niyonsenga Aimé François. Na we avuga ko batacogoye gushishikariza abaturage guhinga banabasaba kwirinda ngo batandura, bakabibutsa ko kudahinga byazateza ibura ry’ibiribwa.

Niyonsenga yagize ati: “Ubu ni mu itangira ry’igihembwe k’ihinga, abahinzi baregezwaho ifumbire, imbuto tugakomeza kubakangurira gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi. Ikindi ni ukwita ku bikorwa by’ubuhinzi kuko bitabaye ibyo twazasubira guhangana n’ibibazo birebana n’ubukungu n’inzara”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice, na we ati: “Turasaba abahinzi  kwitabira cyane ibikorwa by’ubuhinzi ngo dufatanye guhashya inzara ishobora kuba yabaho mu gihe baba batubyahirije neza ngo bagane imirima yabo bahinge. Turabasaba  rero kwitabira ibyo bikorwa kugira ngo dutanguranwe n’igihembwe k’ihinga kitaradusiga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwambajemariya Florence, na we yunzemo ati: “Turi mu gihembwe k’ihinga kandi turakangurira abahinzi gukomeza ibikorwa by’ubuhinzi kugira ngo ibiribwa bikomeze kuboneka, bagahinga bakurikiza amabwiriza atuma habaho kwirinda icyorezo cya Koronavirusi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, Byicaza Rubonera Claude, yavuze ko uretse ubuhinzi bukomeje hari abaturage barimo gusarura ibigori bahinze mu bishanga.

Ruboneza yagize ati: “Abahinga babashyikirijwe ifumbire Leta itanga mu cyumweru gishize, abandi barimo gusarura ibigori bahinze mu bishanga ubu bireze. Ubu bari kurangiza guhinga imusozi, nibakubuka mu isarura  barahuka ibishanga bahinge cyane cyane muri iki gihembwe bahinga imboga, ibijumba  n’ibindi  nk’intoryi bisaba guhingwa mu gishanga ngo mu gihe k’izuba babashe kubona amazi yo kubyuhirira.”

Ubuhinzi ni umwe mu mirimo Leta ikomeje gushishikariza abaturarwanda gukora neza, hubahirizwa intera hagati y’abahinga bakirinda guhinga mu kivunge, kuko umusaruro wa bwo ari wo abantu bifashisha mu kubona ibibatunga.

 

 

 

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

One Comment on “COVID-19: Uko abahinzi mu Rwanda basabwa gukomeza igihembwe k’ihinga 2020 B”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.