18°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Ubukungu bw’u Rwanda burateganyirizwa kuzamuka 5.1% aho kuba 8%

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-04-2020 saa 21:31:47

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) byasubiyemo imibare y’uko ubukungu bw’u Rwanda bwari buteganyijwe kwiyongera muri uyu mwaka wa 2020, bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) gikomeje gushegesha ubukungu bw’ibihugu ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko icyorezo cya Koronavirusi gishobora gutuma ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kuri 5.1% aho kuba 8% nk’uko byari byitezwe muri uyu mwaka wa 2020.

Mu mwaka ushize wa 2019 ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero 9.4% mu gihe byari byitezwe ko bwari kuzamuka ku kigero cya 8%.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yavuze ko gusubiramo imibare yateganyijwe mbere y’icyorezo byari ngombwa kuko Koronavirusi ari ikiza kitigeze giteganywa mu byabonwaga nk’inzitizi ku izamuka ry’ubukungu.

Avuga ko iki cyorezo kitagize ingaruka ku Rwanda cyangwa Akarere ruherereyemo gusa ahubwo cyateje ibibazo by’ubukungu ku isi yose.

Mu kiganiro yagiranye na RBA Minsitiri Dr. Ndagijimana yagize ati “Ingengo y’imari izagerwaho n’ingaruka z’ubwoko bubiri: Icya mbere ni uko amafaranga yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta ava mu misoro azagabanuka kuko uhereye no ku bucuruzi byagaragaye ko amahooro avuye ku bitumizwa hanze yatangiye kugabanyuka, ariko n’imisoro y’imbere mu gihugu bitewe n’uko ibikorwa byasubiye inyuma na yo izagabanuka. Icyuho cya kabiri kijyanye no gukoresha amafaranga menshi ku bintu bitunguranye bitari biteganyijwe. Twasubiye mu mibare yacu ijyanye n’imizamukire y’ubukungu, muzi ko umwaka ushize twari twageze ku muvuduko wa 9.4% muri 2019, ariko muri uyu mwaka kubera iki cyorezo twasubiye mu mibare dufatanyije na IMF, turateganya ko umuvuduko wamanuka ukagera kuri 5.1%.

Ubusesenguzi bwa Guverinoma y’u Rwanda ku ngaruka za COVID-19 ku bukungu bwerekana ko urwego rwa serivisi ari rwo rwibasiwe cyane ugereranyije n’ubuhinzi ndetse n’inganda, mu gihe rwari mu nzira nziza zo kwinjiriza Igihugu amadevise atubutse.

Zimwe mu ngero MINECOFIN itanga ni urwego rw’ubukerarugendo rumaze guhomba miriyoni 10 z’amadorari y’Amerika (akabakaba miriyari 9.5 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kwezi kwa Werurwe na Mata yonyine.

Gahunda ya MICE na yo bivugwa ko imaze kurata miriyari zigera kuri eshatu z’amafaranga y’u Rwanda kubera ko hoteri nyinshi mu Rwanda zifunze kuko nta nama zikiri gukorwa, ndetse nta n’abashyitsi mpuzamahanga zicyakira.

Sosiyete y’indege ya RwandAir na yo yahagaritse ingendo mu gihe cy’ukwezi, bikaba byaragize ingaruka ku madovize yinjizwaga mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere  nubwo yatangiye kureba uko yakore ubwikorezi bw’imizigo nk’uko bikomeje gusabwa n’abakiriya batandukanye.

Ingamba Leta yafashe zo gufunga imipaka kuguma mu rugo mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19 na zo zatumye haba impinduka mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.