22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Ubukerarugendo bw’u Rwanda buratanga ikizere

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 26-06-2020 saa 13:02:51

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) bwatangaje ko nyuma y’igihe gito ibikorwa bimwe na bimwe by’ubukerarugendo byongeye gufungurwa, hari ikizere ko uru rwego rwanegekajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 rwongera gusubira ku murongo bidatinze.

Amakuru ubwo buyobozi butanga agaragaza ko nyuma y’iminsi mike zikomorewe, inzego z’ubukerarugendo zirimo gusura ingagi muri Pariki y’Ibirunga, kunyura mu nzira yo mu kirere iri muri Pariki ya Nyungwe ndetse n’ingendo zo muri Pariki y’Akagera zikomeje kwiyongera.

Mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB Belize Kaliza yavuze ko abantu 69 bamaze gusaba gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga muri 280 basabye gusura ibice nyaburanga bitandukanye mu Gihugu.

Ni nyuma y’iminsi 10 gusa Inama y’abaminitiri yemeje isubukurwa ry’ubukerarugendo bwo mu gihugu na mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (charter flights).

Muri iyo minsi abantu 69 basabye kuza gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ahabarizwa ingagi z’umusozi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima. Abifuza gusura Pariki Nyungwe ni bane, naho abamaze gusaba gusura Pariki y’Akagera ni 215 barimo ab’ejo hashize 16.

Belize Kaliza yagize ati: “Mu cyumweru kimwe ubukerarugendo bwongeye gukomorerwa imibare y’uburyo bwitabirwa ikomeje kuba myiza cyane. Mu basabye gusura ingagi, 42 bemeze uruzinduko rwabo, bisobanuye ko ari abazaza gusura ingagi.”

Belize Kaliza, Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB

Abandi basabye barimo abifuza kujya gusura no guterera imisozi (hiking).

Kaliza avuga ko iyi ari intambwe nziza ashimamangira ko no kuba haragiyeho ari amahirwe ku Banyarwanda n’abanyamahanga yo kurushaho gusobanukirwa n’ibyiza bitatse u Rwanda.

Ati: “Urebye uko bihagaze, bimeze neza kandi twishimiye kuba twarashyizeho poromosiyo, turasaba Abanyarwanda kubyaza umusaruro aya mahirwe”.

Umuyobozi w’ishami ry’abakora ibijyanye n’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, Frank Gisha Mugisha, yavuze ko hashyizweho ingamba zigendanye n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, ku buryo u Rwanda rwiteguye neza kuba rwakwakira inama n’Abanyamahanga binjira mu Gihugu.

U Rwanda ruherutse kugabanya ibiciro byo gusura ingagi, aho byagabanyijwe ku kigero cya 86% bigera ku $ 200 ku Banyarwanda na 67% ku banyamahanga batuye mu Rwanda biba $500, ku bandi hagumaho $1500 yasabwaga buri wese ukeneye kureba ingagi.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.