19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: U Rwanda rwaguze ibyuma bibika inkingo bya miliyoni 50Frw

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 14-01-2021 saa 12:09:08

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kugeza ubu u Rwanda rufite ibyuma bikonjesha bifite ubushobozi bwo kubika ubwoko bwose bw’inkingo za COVID-19 zimaze gukorwa n’ibihugu binyuranye.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko izi ‘frigo’ ari nshya zikaba zirengeje ubushobozi izisanzwe mu Rwanda kuko zifite ubushobozi bwo gukonjesha hagati ya dogere 40 na 86 munsi ya zeru.

Ni frigo 5 zifite agaciro k’arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, zije ziyongera ku zindi zihari zose zizifashishwa mu kubika neza inkingo za COVID19.

Uretse izo frigo ziri ahitwa i Masoro mu Mujyi wa Kigali, hari kandi ibindi bikoresho byabugenewe byafasha kugeza izo nkingo za COVID19 mu ntara mu gihe zizaba zigiye guhabwa abaturage.

RBC ivuga ko yiteguye kwakira inkingo za COVID19 igihe cyose zizaba zigeze mu Rwanda.

U Rwanda rukaba rwaramaze gutanga ubusabe bwarwo bw’inkingo za COVID19, bikaba byitezwe ko muri Werurwe 2021 zizaba zabonetse.

Kubona ibi byuma bikonjesha ngo ni kimwe mu bikomeye biri mu myiteguro yo kwakira inkingo, aho imyiteguro kuri ubu igeze kuri 95%.

Urukingo rwa COVID19 nirugera mu Rwanda ruzaba rwiyongereye ku nkingo zinyuranye 12 zisanzwe zihari zirimo izihabwa abana ndetse n’abantu bakuru.

Hagati aho, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) watangaje ko umaze gukusanya inkingo za COVID-19 zisaga miliyoni 300 zizakwizwa mu bihugu bitandukanye by’Afurika mu rwego rwo guhangana n’iki cyorezo gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu no kwangiza ubukungu bw’Isi.

Inkuru ya RBA

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.