17°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

COVID-19: U Rwanda na RDC mu biganiro byoroshya ubuhahirane

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-05-2020 saa 12:01:20

Intumwa za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ziri mu biganiro na Leta y’u Rwanda ku ngamba zo kurwanya COVID-19, no kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Ibyo biganiro byabereye ku Mupaka Munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na RDC kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, byitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ndagijimana Daniel, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof.  Shyaka Anastase na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye.

Abo bayobozi basangiye amakuru ku ngamba ibihugu byombi byafashe zigamije kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19, cyane cyane mu bikorwa byambukiranya imipaka y’ibyo bihugu by’ibituranyi, aho abaturage benshi begereye imipaka batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’indi mirimo ibinjiriza amafaranga bakora bambutse imipaka.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko ibi biganiro ku bihugu byombi ari ingenzikuko bitanga umurongo wo gukomeza guhangana n’iki cyorezo nk’ibihugu bituranye, ndetse bihahirana umunsi ku wundi.

Yagaragarije intumwa za RDC ingamba zinyuranye Leta y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’icyorezo cya COVID19 hitabwa ku buzima bw’abaturage.

Minisitiri Wungirije w’Umutekano muri RDC Innocent Bokele Waraka, yasobanuye ko na bo batangiye ingamba zigamije guhangana n’icyo cyorezo zirimo na gahunda ya guma mu rugo cyane cyane mu gace ka  Gombe hagerereye mu Murwa Mukuru Kinshasa kagaragayemo cyane iki cyorezo.

Yashimangiye ko RDC yiteguye gushyira mu bikorwa amabwiriza yashyiriweho kwirinda icyorezo cya COVID-19 igihe imipaka izaba yafunguye.

Intumwa zo ku ruhande rw’ibihugu byombi ziyemeje gudangira amakuru, ibikoresho b’ubunararibonye bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ibiganiro bisoza humvikanywe ku ngamba zihuriweho n’ibihugu byombi zafasha abaturage gukomeza ubucuruzi bwambukiranya imipaka bakuriweho imbogamizi zo gukwiza icyo cyorezo mu bihugu byombi.

Ugereye ibumoso Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka, n’abandi bayobozi babaherekeje

Minisitiri w’Ubuzima (iburyo) mu Rwanda aganira na mugenzi we wo muri RDC

Ibiganiro byabereye ku mupaka munini wa La Corniche

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID-19: U Rwanda na RDC mu biganiro byoroshya ubuhahirane”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.