27°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: U Bushinwa bwakomoreye indege ziva mu mahanga

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 04-06-2020 saa 14:35:36
Mbere y'icyorezo cya Koronavirusi, kompanyi z'indege z'Amerika n'u Bushinwa hinoises zakoraga ingendo 325 mu cyumweru hagti y'ibyo bihugu (Foto AFP)

Kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020, u Bushinwa bwemeye ko kampani z’indege zose zo mu mahanga zishobora gutangira ingendo zerekezayo zitari nyinshi guhera ku itariki ya 8 Kamena, zikajya zigwayo rimwe mu cyumweru.

Ibi bibaye nyuma yuko bwari bwaragabanyije ibyabuhuzaga n’ibindi bihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Kompanyi z’indege zose zishobra gukora urugendo rumwe mu cyumweru zerekeza mu Bushinwa, nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili (CAAC), mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igiye gukumira mu kirere cyayo indege za sosiyete zitwara abagenzi zo mu Bushinwa.

Nubwo bimeze bityo, CAAC itangaza ko abagenzi bagomba kubanza gusuzumwa bakgishyika ku butaka bw’u Bushinwa. Kompanyi z’indege zishobora kuzahabwa kuhagwa inshuro ebyiri mu gihe ntawe uzaba agaragayeho ubwandu bwa Koronavirusi mu gihe k’ibyumweru 3.

Radiyo mpuzamahanga y’u Bufaransa itangaza ko kugeza ubu, Pékin yemereye kompanyi z’indege kuhagwa rimwe mu cyumweru ziva zinajya mu mahanga hakurikijwe uko zashyizwe ku rutonde zakoraga kugeza ku itariki ya 12 Werurwe. Kompanyi nyinshi z’inyamahanga by’umwihariko iz’Amerika ntizari zikijyayo kubera icyorezo.

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivile mu Bushinwa, cyatanze itangazo ryemerera zimwe muri sosiyete z’indege zo muri Amerika gusubukura imirimo yazo, ariko kuri serivisi zimwe na zimwe. Ikindi ni uko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump we ashyigikiye ihagarikwa ry’ingendo z’indege zitwara abagenzi zo mu Bushinwa zerekeza muri Amerika, kubera umwuka utari mwiza hagati ya Pékin na Wshington.

Iki kemezo biteganyijwe ko kizageza ku itariki ya 16 Kamena hakagira ikindi gifatwa mu gihe Trump azaba abyemeje nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Amerika.

Ihagarikwa ry’izo ngendo zibangamiye kompanyi z’indege zo mu Bushinwa 7 harimo Air China na  China Eastern Airlines ariko ntibirega indege zitwara imitwaro.

Mbere ya Covid-19, Amerika  n’u Bushinwa byakoraga  ingendo zo mu kirere 325 mu cyumweru hagati y’ibyo bihugu byombi. Kompanyi  za Delta Air Lines na  United Airlines zari zahagaritse ingendo muri Gashyantare no muri Werurwe ziva n’izerekeza mu Bushinwa kubera Koronavirusi hakurikijwe amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’Amerika.

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.