20°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Polisi yerekanye urubyiruko rwafashwe rufata amashusho ya filimi

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 01-03-2021 saa 21:06:56
Urubyiruko 27 bafashwe barenze ku mabwiriza ya Covid19 (Foto Kayitare J.Paul)

Mu gihe hari amabwiriza abuza abaturarwanda guhurira hamwe (amateraniro) hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19, kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Werurwe 2021 Polisi yerekanye urubyiruko rugera kuri 27 rwafashwe rwarenze ku mabwiriza.

Polisi y’igihugu itangaza ko hari urubyiruko 27 rwafashwe ruri mu nzu zicumbikira abantu (Guest House), aho rwafataga amashusho ya filimi, mu gihe abandi 10 bafashwe bari mu birori mu rugo rw’umuturage.

Umuvugizi wa Polisi, CP J.B Kabera, avuga ko hari abantu basa nk’aho bafashe kurenga ku mabwiriza nk’aho aribwo buryo bwo kwirinda icyorezo cya Covid19. Ati “Ibi bintu ntabwo ari byo”.

Akomeza agira ati: “Kwirinda kino cyorezo bifite amabwiriza n’amategeko abigenga, ntabwo kukirinda ari uguterana ngo muge mu ngo munywe inzoga, mukore ibirori byo mu ngo, muhurire ahantu muri benshi kandi bibujijwe.

Abantu 27 basanzwe mu rugo rumwe kandi baturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali; Nyarugenge, Gasabo, na Kicukiro bigaragara ko mu by’ukuri ari ibintu bitemewe”.

Tuyizerekuki Theogène asobanura ko bafatiwe Kibagabaga barimo gufata amashusho ya filimi y’abana asanzwe afashaga bamugannye ngo abafashe mu butumwa bashakaga gutanga.

Yiyemerera amakosa bakoze kuko ngo bagejeje saa tanu z’ijoro bakiri hamwe. Ati: “Amakosa twakoze ni uko twarengeje igihe kuko byageze saa tanu z’ijoro tugifata amashusho ya filimi”.

Iradukunda Diane, umukobwa w’imyaka 23, na we ashimangira ko yafatiwe Kibagabaga, aho yari yagiye kureba incuti ye yari yamutwaye urufunguzo rwo mu rugo.

Ati: “Nagiye ahabereye ibirori baza kubafata na njye mpari, barantwara. Ndicuza kuba narenze ku masaha. Isomo nkuyemo ni ukwirinda ahabereye ibirori no kurenga ku mabwiriza kuko ndumva ari igisebo kugaragara mu itangazamakuru”.

Ntakirutimana Marianna utuye mu Karere ka Kicukiro akaba azwi nk’umukinnyi wa filimi, yemera ko yafatiwe mu makosa.

Avuga ko hari isomo akuye mu makosa yakoze. Ati: “Ibyambayeho ni uko nasibye akazi, nkarara mu muyaga. Ni bwo bwa mbere nambaye amapingu. Isomo ni ukutongera kurenga ku mabwiriza”.

CP Kabera, Umuvugizi wa Polisi, asaba abantu kumva ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo, ari ukureka ibibujijwe byose kuko gukora ibibujijwe ari ugushyira ubuzima mu kaga ndetse n’ubw’abandi.

Ibihano ku barenze ku mabawiriza, ni ukwiyishyurira amafaranga ku kiguzi cyo kwipimisha COVID-19 kandi bagacibwa amande. Polisi y’Igihugu isaba abaturarwanda kwirinda kurenga ku mabwiriza yashyiriweho kwirinda icyo cyorezo, bityo bakareka kuyica nkana.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.