23°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Nyarugenge yashyikririjwe ubukarabiro bwa kjyambere

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 03-06-2020 saa 17:52:26

Umushinga USAID Isuku Iwacu w’Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), washyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ubukarabiro bwubatswe muri gare ya Nyabugogo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kamena 2020.

Kayihura Juste, Umuyobozi wa USAID Isuku Iwacu, asobanura ko igikorwa cyo kubaka ubukarabiro cyari kigamije kugira ngo na bo bafatanye n’Akarere mu kurwanya icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19).

Yagize ati: “Twubatse ubukarabiro bufite robine 12, dukurikije amabwiriza ya Guverinoma yo guhana intera ya metero imwe, na robine ni ko zimeze ziratandukanye kandi gukoresha isabune ntibisaba kuyikoraho kuko utegaho ibiganza ikishyiraho”.

Kayihura akomeza avuga ko mu marobine 12 yubatswe harimo robine ebyiri zorohereza abafite ubumuga ndetse n’abana bato kugira ngo bashobore gukaraba.

Aha ni hamwe abagana gare ya Nyabugogo bakarabira

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge Nshutiraguma Esperance, avuga ko bashimira umufatanyabikorwa ubafasha mu bikorwa bitandukanye by’isuku harimo ubwiherero bw’abaturage ndetse n’ubwiherero rusange.

Ati: “USAID Isuku Iwacu, badufashije muri urugamba rwo guhangana na COVID-19 nko kugira ubwirinzi bwo gukaraba kenshi, kwambara agapfukamunwa no guhana intera. Bo badufashije by’umwihariko mu bijyanye no gukaraba kw’abagana ahahurira abantu benshi”.

Mukamana Florida wari uvuye mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, yishimiye ahantu ho gukarabira kandi ko ngo hagaragara isuku.

Ati “Nishimiye kubona ahantu nk’aha ho gukarabira kandi hafite isuku. Urajya gukaraba ugasanga ntiwegeranye n’umuntu kandi isabune kugira ngo uyibone ni ugutega ibiganza ubundi ukabona irizanye, ibi ni byiza kandi bizadufasha kurwanya Koronavirusi”.

Ubukarabiro bwuzuye butwaye amafaranga angana na miriyoni esheshatu n’igice (6,500,000frs), akarere ka Nyarugenge kakazagira uruhare ku mazi n’amashanyarazi akoreshwa ku bukarabiro bwubatswe na USAID Isuku Iwacu.

Kayihura Juste Umuyobozi wa USAID Isuku Iwacu

Gukaraba ntibisaba gukora kuri robine, ndetse n’isabune irisuka iyo uretse ikiganza

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.