19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

“COVID-19 ntiyabujije u Rwanda kugira ibyo kurya bihagije”

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 10-08-2020 saa 11:38:33
Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko mu Rwanda nta kibazo k’inzara gihari kuko hari ibyo kurya bihagije. Ngo ni nyuma yaho iyi Minisiteri ikoreye ubukangurambaga igashishikariza abantu guhinga mu gihe hadukaga icyorezo cya COVID-19.

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, avuga ko umusaruro wa 2020 mu gihembwe k’ihinga B wari mwiza cyane uretse igihingwa cy’umuceri cyagize ikibazo kubera imvura nyinshi yaguye.

Avuga ko ibi byatumye imvura itwara imirima igeze kuri hegitari 1,600 ku buryo umusaruro wagabanutseho nka 20% ugereranije n’uwabonekaga mbere.

Musabyimana akomeza avuga ko ikindi gihingwa cyari cyagize ikibazo, ari ibishyimbo byagabanutse ariko byo ngo si cyane kubera ko mu Rwanda hahingwa ibishyimbo byinshi. Imvura yangije hegitari zigeze ku 1,400.

Nubwo habayeho ikibazo cya COVID-19 ngo nta kibazo k’ibiryo cyari cyabaho mu Rwanda.

Ati: “Ibiryo birahari kubera ko igihe twagize COVID-19 muzi ko icyo gihe twarimo twitegura igihembwe cya B, dusarura igihembwe cya A, icyo twakoze nuko twakoze ubukangurambaga bushishikariza abanyarwanda guhinga ahantu henshi hashoboka”.

Ubuhinzi bwakomeje gukorwa mu bice bitandukanye by’Igihugu

Asobanura ko icyorezo kikiza ibihugu byinshi byafashe ingamba zirimo no gufunga imipaka, aho umuntu yashoboraga gukora uko ashoboye kugira ngo yigire kandi ngo kwigira kwa mbere, ni ukubona ibyo kurya.

Ati: “Twashishikarije Abanyarwanda gushaka ibyo kurya bihagije n’ubufasha bushoboka turabutanga, aho twatanze imashini zifasha abahinzi guhinga, dutanga imbuto, inyongeramusaruro n’abafatanyabikorwa baradufasha. Ibijumba twarabihinze ku bwinshi ndetse hari n’ahantu hahinze ibitoki kandi birahari, hari n’ubuso buhinzeho amasaka; ibyo byose birahari ku buryo mu giturage iyo uhageze bakubwira ko mu gihugu cy’u Rwanda nta kibazo k’inzara dufite, dufite ibyo kurya bihagije”.

Poritiki yo guhunika imyaka, muri gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7, ibigori n’ibishyimbo bihunikwa mu bigega by’Uturere n’iby’Abikorera bizongerwa kugira ngo bibe byakwitabazwa mu gihe k’ibura ry’umusaruro.

Biteganijwe ko bizagera kuri toni 260,052 bivuye kuri toni 184,814. Ubushobozi bw’ibigega bihunika imyaka na bwo buzongerwa bugere kuri toni 350,431 buvuye kuri toni 295,495.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.