Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

COVID-19 ntiyabujije indembe kubona amaraso mu Rwanda

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 17-03-2021 saa 18:36:05
Abatanze amaraso bishimira ko bagize uruhare mu gutabara imbabare

Ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu rwego rw’ubuzima, ubukungu, imibereho myiza n’izindi, ariko kimwe mu bitera benshi ishema ni uko iki cyorezo kitakuyeho umutima wuzuye ubugwaneza no gutabarana mu Banyarwanda.

Nubwo icyorezo cyateje ibyago byinshi, hari n’abantu benshi bagaragaje ubufatanye mu gufasha bagenzi babo, harimo n’abitangiye gutanga amaraso mu gutabara indembe.

Mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko mu bihe bya COVID-19 hagiye harangwa icyuho hagati y’abatanga amaraso n’abayakenera mu bice bitandukanye by’Afurika, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso mu Rwanda (NCBT) bwishimira ko icyo cyuho kitaraboneka mu Gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa NCBT Dr. Muyombo Thomas yabigarutseho ubwo yatangizaga igikorwa cy’iminsi itatu cyo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali cyatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Werurwe 2021.

Dr. Muyombo yagize ati: “Nta cyuho cyo kubura amaraso gihari, ariko ubundi amaraso akenerwa umunsi ku munsi. Ntabwo ari ikintu umuntu ashaka ngo avuge ati umwaka wose nzawurangiza. Amaraso agira ubuzima, igihe kiranagera abaye adakoreshejwe akaba yakwangirika. Bityo rero byanze bikunze hagomba guhoraho uburyo bwo kuyashakisha kugira ngo aho akenewe abashe kuboneka. ”

Dr. Muyombo Thomas, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso

Yakomeje avuga ko nubwo ubwitabire bw’abatanga amaraso mu bihe bya COVID-19 bwagenze neza, ingamba zo kwirinda no gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo zaciye intege ibikorwa byo gushaka abashya batanga amaraso.

Ati: “Ibyo bikorwa byajyaga biba, hagakorwa ubukangurambaga tukifashisha abahanzi tugakora ibitaramo, tukaba twamanuka tukajya guhura n’abantu batandukanye, tugakora inama… ariko ubu ibitaramo ntibyemewe, inama ntizari zemewe ubu ni ho zitangiye kwemerwa. Ibyo byose byatumye uburyo twajyaga dukoresha kugira ngo tubone abantu batanga amaraso bashya zaragiye zigabanuka.”

Mu bihe bidasanzwe bya COVID-19, NCBT yakoresheje uburyo budasanzwe mu gukusanya amaraso aho hifashishijwe telefoni hagenda hahamagarwa abasanzwe batanga amaraso mu bihe bitandukanye.

Guhaza ubusabe bw’amaraso mu mavuriro bigenda byiyongera

Dr. Muyombo yasobanuye ko u Rwanda rukomeje gutera intambwe ikomeye mu guhaza ubusabe bw’amaraso akenewe mu bitaro by’amavuriro (Hospital Satisfaction).

Yavuze ko igipimo kigaragaza amaraso ibitaro byasabye ugereranyije n’ayo bihabwa na NCBT, cyavuye kuri 47% mu mwaka wa 2014, kigera kuri 89% mu 2019, kuri 93% mu 2020, none ubu mu mezi atatu ya mbere y’umwaka wa 2021 kigeze kuri 96%.

Ati: “Ni ukuvuga ngo iyo nk’ibitaro bisabiye umurwayi inite (unités) 10 tuba dushobora kubahereza hagati y’icyenda n’icumi. Bitavuze ko izo cyenda zitari bumuvure, ziba zishobora no kumuvura. Habaho kureba ngo umuganga yagendeye kuki asaba inite runaka noneho tukareba aho bishoboka ko wenda iyo imwe yagabanyuka cyangwa tukazimuha zose.”

Leta y’u Rwanda yifuza ko igikorwa cyo gutanga amaraso cyaba icy’ubuzima bwa buri munsi nk’uko umuntu atekereza gukora siporo, kuba yasura abarwayi kwa muganga n’ibindi.

Abatanze amaraso uyu munsi bavuze ko gutanga amaraso ari ugutanga ubuzima, bibutsa ko ntawukwiye kumenya agaciro k’icyo gikorwa ari uko yageze mu mubare w’abayakeneye.

Gatsinzi Gaspard wayatanze bwa mbere akibona ahamanitse itangazo yihitira, yagize ati: “Ni igikorwa cyo gutabara abandi kuko aya maraso akenerwa n’abahura n’impanuka, ababyeyi babyara, abarwayi babagwa, ndetse n’abafite ibibazo byo kubura amaraso. Abajya kwa muganga ni benshi bayakenera.”

Ingabire Aisha umaze gutanga amaraso inshuro ndwi, yagize ati: “Ikintera gutanga amaraso ni umutima ukunda wo gufasha kuko namaze kumenya akamaro kabyo. Kumva ko kuyatanga byakugiraho ingaruka ni imyumvire itariyo kubera ko iyo utanze amaraso nta kiba kigabanyutse ku buzima bwawe.”

Iki gikorwa kiri kubera ku cyicyaro gikuru cya NCBT, hafi y’Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), gisanzwe kibera muri Car Free Zone inshuro enye mu mwaka,

Gatsinzi Gaspard yavuze ko amaraso yatanzwe atabara ubuzima bwa benshi

Ingabire Aisha, avuga ko amaze gutanga amaraso inshuro 7 kandi nta kibazo na kimwe bimutera

Amaraso aratangwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID-19 ntiyabujije indembe kubona amaraso mu Rwanda”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.