27°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Nta wakize mu Rwanda, habonetse abarwayi 3 bashya

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 28-05-2020 saa 19:14:22

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020, habonetse abarwayi bashya 3 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo  1,766 byafashwe mu masaha 24 ashize, aho nta murwayi n’umwe wakize bituma umubare w’abamaze gukira uguma kuri 245 muri 349 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga  ko umubare w’abakirimo kwitabwaho n’abaganga ugeze ku 104mu barwayi bose bamaze kuboneka  mu bipimo 64,268 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Abarwayi bashya bose bahise bashyirwa mu kato bakihagera, ndetse n’abakirwaye muri rusange bakomeje kuvurirwa ahabugenewe.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, bikaba bivugwa ko kugeza ubu nta murwayi mushya uratahurwa aturutse mu Baturarwanda hagati kuko abenshi mu  baba bavuye mu mahanga cyangwa mu bashyizwe kato bahuye na bo.

Kugeza ubu ntawurabikwa mu Rwanda ko yishwe n’icyorezo cya COVID-19. Harabuea iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ikiciro k’ibindi bikorwa byahagaritswe bikomorerwe, mu gihe nta kizaba gihindutse. Muri byo hazaba harimo ingendo zo kuri moto bityo hamaze gupimwa abakotari barenga 1000, ndetse bizakomeza gukorwa.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 124,482 barimo 51,095 bakize n’abandi 3,696 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 5,858,573 barimo abakize 2,540,838 n’abapfuye 359,991. Bivuze ko abakirimo kwitabwaho n’abaganga ku Isi bangana na 2,957,744.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.