COVID-19 n’amashuri: Ubuzima bw’abiga ni ingenzi- Perezida Kagame

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 22-10-2020 saa 22:45:47
Perezida Kagame mu Nama yateguwe na UNESCO ku burezi ku Isi.

Ubuzima mu bihe by’icyorezo cya COVID-19 bwarakomeye ku babyeyi ndetse n’abanyeshuri bamaze igihe kinini bavuye ku ishuri bagasubira mu miryango yabo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya.

Nyuma y’amezi arindwi amashuri afunzwe mu Rwanda, abantu benshi bakunze kwibaza uko gusubira ku ishuri bizaba bimeze, ndetse hari n’abana bato bagiye babaza ababyeyi babo impamvu badaheruka kujya ku ishuri.

Nubwo hari abadashobora kubyumva bitewe n’imyumvire yabo, biragoye guhamya ko uburezi ntacyo bumaze mu gihe kuri ubu ubukungu bushingiye ku bumenyi bukomeje kubyara igisubizo ku Isi ya none n’iy’ahazaza.

Ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu burezi zishobora kwangiza ahazaza h’Isi igihe kinini, mu gihe haba nta gikozwe ngo abana bongere kubona amahirwe yo kongererwa ubumenyi ngo mu bihe bizaza na bo bazabe babasha guhangana n’ingorabahizi z’igihe bazaba bagomba gufata ibyemezo bisigasira iterambere ryabo n’iry’Isi muri rusange.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko ubuzima bw’abanyeshuri ari ingenzi mu gihe ibihugu ku Isi bikomeje kwisuganya ngo byongere gutangiza amashuri, bikajyana no kwirinda icyorezo cya COVID-19 no guhangana n’ingaruka z’Igihe kirekire ku musaruro w’uburezi.

Yabitangaje mu nama yiga ku burezi ku Isi yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

Iyo nama yitabiriwe na Perezida wa Repubulika ya Ghana Nana Akufo-Addo, Minisitiri w’Ubwami bwa Noruveje (Norway) Erna Solberg, Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, itsinda ry’abayobozi rishinzwe ubuvugizi bw’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs)n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yashimiye UNESCO yatumije iyo nama yize ku ngingo zikomeye zitegura ahazaza h’uburezi, avuga ko Ibikorwa by’ingenzi byateguwe na UNESCO bigaruka ku ngingo zisaba ko bwitabwaho byihuse.

Yagize ati: “Ibihugu byacu biri mu nzira yo kureba uburyo bwiza bwakoreshwa mu kongera gufungura amashuri mu iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID-19. Kurinda ubuzima bw’abiga ni ingenzi. Ibyago biri hejuru cyane ku bihugu by’Afurika aho urubyiruko rukomeje kwiyongera. Ibyo bivuze gushaka uburyo bushya butagamije gusa kurinda ishoramari mu burezi ahubwo no kuryongera.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteze umusaruro ku bufatanye bwa bugufi hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa ariko na none hakabaho n’uburyo bw’itumanaho ku baturage bugamije guhuza imbaraga mu kurwanya icyo cyorezo n’izindi mbogamizi ku burezi.

Yashimangiye ko ubufatanye mpuzamahanga burimo ubwa UNESCO, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga, ari igice k’ingenzi muri uru rugamba.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.