19°C , Intermittent clouds | Kigali-Rwanda

COVID-19: Mu Rwanda hatahuwe abarwayi bashya 16, hakira 13

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 09-07-2020 saa 21:12:29

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 16 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,463 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abandi 13 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 623 mu 1,210 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Abarwayi bashya  barimo i Rusizi: 7, Kigali: 4, Kirehe: 4, Ngoma: 1, bose bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 584 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 172,362 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batatu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi gakomeje kuba kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu itandatu y’uturere tubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyahagaragaye.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Ku bipimo byatangiye gufatwa abatuye mu Mujyi wa Kigali, hiyongeyeho ibifatwa abinjira muri Kigali baturutse mu bindi bice by’Igihugu.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bageze ku 523,806 barimo 255,016 bakize n’abandi 12,229 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bangana na 12,316,126 barimo abakize 7,161,985 n’abapfuye 554,987.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.