19°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi 18 bashya, hakira 19

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 03-07-2020 saa 20:34:37

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2020, habonetse abarwayi bashya 18 b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 2, 216 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha abantu 19 bakize neza.

Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 512 mu 1,081 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda.

Abarwayi bashya  barimo abagaragaye i Rusizi:9, i Kigali:5, i Kirehe:3 n’i Rwamagana:1, bose bakaba bashyizwe mu kato ndetse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa.

Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 566 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 153,857 byafashwe kuva umurwayi wa mbere yatahurwa muri Werurwe kugeza ubu.

Iki cyorezo kimaze gutwara ubuzima bw’abarwayi batatu mu Rwanda.

Igikorwa cyo gupima abantu mu buryo bwa rusange mu Gihugu kirakomeje, ndetse Akarere ka Rusizi gakomeje kuba kato mu gihe hagisuzumwa abantu ngo harebwe uko ubwandu buhagaze.

Imwe mu mirenge y’Akarere ka Rusizi n’imidugudu itandatu y’uturere tubiri tw’Umuyi wa Kigali yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo (lock down) hagamijwe gukumira ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo cyahagaragaye.

Mu tundi turere, ingendo zihuza intara  n’Umujyi wa Kigali n’ibikorwa bitandukanye by’ubuzima busanzwe birakomeje.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Abamaze kwandura ku Isi bangana na 11,115,746 barimo abakize 6,221,394 n’abapfuye 526,793.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.