21°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Mu Rwanda, abarenga 2,000 bafashwe barenze ku mabwiriza

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 02-08-2020 saa 08:03:01
Mu Gihugu hose hafashwe abantu barenga 2,000 barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 01 Kanama Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze beretse itangazamakuru abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Aberekanwe ni abafashwe kuva saa tatu za nijoro tariki ya 31 Nyakanga kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo tariki ya 01 Kanama. Mu gihugu hose hafatiwe abantu 2, 046 naho Umujyi wa Kigali wafatiwemo 925.

Abafatwa biganjemo abashoferi b’ibinyabiziga n’abanyamaguru barengeje isaha ya saa tatu za nijoro, amabwiriza asaba Abaturarwanda bose kuba bageze mu ngo zabo mbere y’iyo saha.

Abandi ni abantu bagaragara mu ruhame batambaye agapfukamunwa uko bisabwa, abatubahiriza intera igomba kuba hagati y’umuntu n’undi, abafatwa bakoresheje ibirori mu ngo zabo bagatumira abantu baturutse imihanda yose, n’abacuruza inzoga mu tubari cyangwa abahinduye ingo zabo utubari.

Mu Mujyi wa Kigali abafatirwa mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya COVID-19 bajyanwa muri Sitade Amahoro, sitade ya IPRC Kicurkiro, Sitade ya Kigali (Nyamirambo) ndetse na sitade y’ishuri Rikuru ryigenga rya Kigali (ULK) ku Gisozi.

Mahoro Grace ni umwe mu baturage bagera kuri 242 baraye muri sitade ya ULK Gisozi, yakanguriye Abaturarwanda kwirinda kuzahura n’ibibazo yahuye na byo bigatuma amara ijoro ryose yicaye muri sitade kubera kurenga ku mabwiriza ya Leta.

Abafashwe bagiriwe inama yo kwirinda kongera kugwa mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda

Yagize ati: “Ubundi saa tatu zageraga navuye ku kazi ndi mu rugo, ariko kuri iyi nshuro nagize ubuteganye buke bituma ndenza amasaha abayobozi baramfata. Ndagira inama buri muntu kubahiriza amabwiriza kuko ibintu ntibyoroshye, kurara muri sitade bugacya ntibyoroshye.”

Mugenzi we witwa Niyoshyaka Cyriaque ari mu bantu 109 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro barazwa muri sitade ya IPRC-Kicukiro. Yavuze ko usibye no kuba baraye muri sitade hari byinshi bahombye biturutse ku kutumvira ambwiriza ya Leta.

Ati: “Ubu naraye hano ndahava njya kuryama kuko ndumva naniwe sindibukore akazi, ikindi kandi uku kutumva amabwiriza birimo gutuma twongerera akazi abayobozi bacu mu gihe nyamara na bo bakagombye gukora indi mirimo iteza imbere Igihugu cyacu.”

Muri rusange abaturage baraye bafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 icyo bagarukaho ni uko bemera amakosa ndetse bagakangurira buri Muturarwanda kubahiriza amabwiriza uko yakabaye kuko ari ukurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi.

Igikorwa cyo gufata abarenga ku mabwiriza Polisi y’u Rwanda igifatanyamo n’abayobozi mu nzego z’ibanze. Ni muri urwo rwego ubwo berekwaga itangazamakuru hari n’Abanyamabanga Nshingwa bikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali.

Umutesi Solange, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yongeye kwibutsa abaturage baraye muri sitade ndetse n’Abaturarwanda muri rusange ko icyorezo kigihari bityo bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza Leta yashyizeho yo kukirwanya.

Yagize ati: “Icyorezo kiracyahari ntaho cyagiye ni yo mpamvu tugomba kubahiriza amabwiriza ya Leta . Kwitwara nabi ku muntu umwe cyangwa babiri ni byo birimo gutuma icyorezo gikwirakwira bigatuma hari uduce tugenda dusubizwa muri gahunda ya #GumaMuRugo.”

Mu Karere ka Nyarugenge ni ho hagaragaye umubare munini w’abantu bafatiwe mu makosa yo kutubahiriza amabwiza ya Leta kuko hafatiwe abantu 471 bose barazwa muri sitade.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka karere, Ngabonziza Emmy yavuze ko uriya mubare uturuka ku kuba abayobozi ku nzego z’ibanze barimo gufatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Ati: “Turagira ngo tumenyeshe abaturage ko ubu abayobozi mu nzego z’ibanze twahagurukiye abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19. Ikigamijwe ni ugukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yose yo kurwanya iki cyorezo ndetse n’abafatwa bose bagirwa inama kandi na bo tubasaba kujya kuzigira abandi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko kuba herekanwe abantu baraye barenze ku mabwiriza atari uko ubusanzwe batafatwaga, yavuze ko bimaze kugaragara ko abantu basa nk’abamaze kudohoka ku mabwiriza Leta yatanze.

Ati: “Dusanzwe dukora ibi bikorwa (Operations) kandi tuzakomeza nta bwo tuzigera duhagarara, ariko abaturage barasa nk’abakomeje kubigira umuco bakumva ko nta cyo bitwaye. Icyorezo kiracyahari abantu bakirinde kandi kukirinda ni ukubahiriza amabwiriza yose Leta itanga.

CP Kabera yavuze ko abantu bafatwa bakajyanwa muri za sitade bitarangirira aho ahubwo barakomeza bagakurikiranwa kugira ngo harebwe ko inyigisho bahabwa bazubahiriza.

Ati: “Iyo tubagejeje muri izi sitade turabandika tukongera tukabibutsa amabwiriza yose uko yakabaye, tukabereka uko icyorezo gihagaze n’ubukana bwacyo. Iyo tubarekuye turabakurikirana tukareba ko ntawongera gufatwa mu bo twari twafashe mbere cyangwa tukareba ko nta bindi byaha yakoze.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abaturarwanda kugira ubuteganye bakamenya guhuza amasaha n’ibikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo isaha ya saa tatu itazajya isanga bakiri mu muhanda. Yabasabye kwirinda gukoresha ibirori mu ngo zabo ngo batumire abantu no gucuruza inzoga mu tubari kuko bimaze kugaragara ko abantu benshi bafatwa barenze ku mabwiriza abenshi baba basinze.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.