22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike, abamotari bahawe umuti usukura intoki

Yanditswe na BUGINGO FIDELE

Ku ya 23-06-2020 saa 20:34:34
Visi Perezida wa Komite Olempike y'u Rwanda, Rwemalika ashyikiriza umumotori umuti wo gusukura intoki

Tariki 23 Kamena buri mwaka Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga Olempike “Olympic Day”. Mu busanzwe uyu munsi wajyaga wizihizwa hakinwa imikino cyane cyane mu bakiri bato kugira ngo  bigishwe indangagaciro za Olempike.

Kubera icyorezo cya Koronavirusi cyugarije Isi muri iki gihe, tariki 23 Kamena 2020, Komite Olempike y’u Rwanda yatangije icyumweru  Olempike “Olympic Week” ahakozwe igikorwa cyo gushyikiriza abamotari bo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo imiti isukura intoki “Hand Sanitizer” mu rwego kurwanya iki cyorezo cya COVID-19.

Iki gikorwa cyabereye aho abagenzi bategera imodoka mu mujyi wa Kigali “Downtown Taxi Parking” hakaba hatanzwe  imiti igenewe  abamotari 700.

Rwemalika Felecite, Visi Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda  akaba n’umwe mu bakize akanama ka Komite Olempike ku rwego rw’Isi (IOC)  yavuze ko ubundi buri mwaka itariki nk’iyi Komite Olempike zose ku Isi  zizihiza uyu munsi aho biba ari ukwibukiranya indangagaciro za siporo muri rusange kandi ko igomba no kuba umuco mu byiciro byose yaba abato n’abakuru.

Yakomeje avuga ko ubundi hategurwaga imikino  bibanda mu mashuri  kugira ngo bigishe urubyiruko indangagaciro zo kwiyubaha no kubaha abandi ndetse n’ubumwe ariko kubera iki cyorezo bikaba bitarashobotse.

Ati : “Ni yo mpamvu twahisemo gushaka abamotari kugira ngo tubafashe tubahe ibikoresho ndetse twongere tubakangurire imbaraga za siporo n’uruhare rwayo mu buzima busanzwe  cyane ko ari bo batwara abagenzi benshi bagomba kubizirikana bakurikiza amabwiriza  ya Leta kugira ngo turwanye iki cyorezo.”

Munyanziza Gervain wari uhagarariye Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS” yavuze ko kugira ngo abantu bongere basubire muri siporo rusange bisaba  ko buri  wese abigiramo uruhare arwanya iki cyorezo. Yasabye abamotari gukoresha neza iyi miti kugira ngo mu minsi iri imbere  abantu bazasubire muri siporo. Yagize ati : Kugira ngo  tugire ubuzima bwiza ni uko tugomba kurwanya iki cyorezo.”

 Perezida w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Rwanda “FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel  yashimiye Komite Olempike ku miti babageneye avuga ko bongeye kubibutsa ko  batagomba gutwara abagenzi gusa ahubwo ko bagomba no kujya banitabira siporo.

Yakomeje avuga ko iyi ari yo gahunda nabo bari barimo  kuko kugira ngo bahashye COVID-19 bagomba kugira isuku.

Muri iki gikorwa hari hitabiriye  abaserukiye u Rwanda mu mikino Olempike barimo Ntawurikura Mathias, Girimbazi Pamela, Mparabanyi Faustin, Nyirabarame Epiphanie, Agahozi Alphonsine ndetse na Sharangabo Alexis uyoboye ihuriro ryabo akaba ari n’umunyamabanga mukuru wa Komite Olempike y’u Rwanda .

Uretse abahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike  hari n’abagikina ndetse harimo n’abagomba guserukira u Rwanda mu mikino Olempike izabera mu Buyapani umwaka utaha wa 2021 aba barimo Muhitira Felicien “Magare”, Hakizimana John bakina imiko ngororamubiri na Mukobwankawe Liliane ukina Sitting Volleyball. Hari kandi Bayisenge Emery ukinira ikipe y’igihugu mu mupira w’amaguru, Micomyiza Rosine Cisse ukina Basketball ndetse na Ntegengwa Olivier ukina Volleyball akaba ari nawe ukuriye Komisiyo y’abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Aganira n’Imvaho Nshya, Ntegegwa  yavuze ko burya abakinnyi ari indorerwamo y’abantu batandukanye kuko hari benshi baba babareberaho. Ati : Natwe rero  twabashije gufatanya n’igihugu cyacu  guhangana n’ icyorezo cya COVID-19 tubihuje n’uyu munsi, twashatse gutanga urugero kugira ngo za ndangagaciro z’abakinnyi zifashe n’abaturage.”

Yakomeje agira ati : “Uramutse uri  umukinnyi wubaha mugenzi wawe nawe wiyubaha ugomba kuba  uwa mbere kwirinda   ngo utanduza mugenzi wawe, uri umukinnyi ntabwo wakwifuza ko ari wowe indwara iheraho kugira  ngo wanduze inshuti zawe, ugomba  gukora ibishoboka  byose kugira ngo utanduza uwari we wese, indangagaciro za siporo  zigomba kudufasha mu kurwanya iki cyorezo.”

Muri iki cyumweru  Olempike “Olympic Week” hateganyijwe ibiganiro bitandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga ku buryo bwo kwirinda COVID-19. Ibi biganiro bizahuza abari mu nzego zitandukanye za siporo  barimo abatoza, abasifuzi ndetse n’abakinnyi.

Uko byari byifashe mu mafoto

Ubutumwa bw’abakinnyi kuri uyu munsi mpuzamahanga Olempike

Umwanditsi:

BUGINGO FIDELE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.