28°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Kandagirukarabe, bumwe mu buryo bwo kunoza isuku

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 25-05-2020 saa 15:11:48

Bamwe mu baturage bo hirya no hino mu Gihugu bavuga ko kuri ubu by’umwihariko ku Isi hari icyorezo cya Koronavirusi, barushijeho guha agaciro kandagirukarabe bakabona ari ingenzi mu kunoza isuku, bakaba babona ko na nyuma ya COVID-19, isuku yazakomeza kurushaho ikaba umuco.

Ubusanzwe kandagirukarabe ni igikoresho cyatekerejweho mu kunoza isuku by’umwihariko ahantu hahurira abantu benshi nko ku mashuri, kwa muganga, ku bigo nderabuzima n’ahandi kugira ngo uhaje akarabe intoki.

Kuri ubu noneho kubera icyorezo cya Koronavirus cyugarije Isi, kandagirukarabe ziri no ku miryango y’ahacururizwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku by’ibanze ku buryo uje guhaha abanza agakaraba, ku miryango y’amasoko ku buryo ntawinjiramo atabanje gukaraba intoki akoresheje isabune n’amazi ari muri kandagirukarabe.

Umwe mu bari baje guhaha ku isoko, Murekatete Agnes, yatangarije Imvaho Nshya ko noneho akamaro ka kandagirukarabe kagaragaye kurusha uko abantu babitekerezaga. Ati “Kubera iyi gahunda yo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, ugasanga gukaza isuku ari ngombwa, aho ugiye nko ku isoko, kuri butike ukahasanga kandagirukarabe, mbonye neza akamaro kayo dushatse nimuhira buri wese yayihagira tukarushaho kunoza isuku ntibizashirane n’irangira ry’iki cyorezo.”

Umucuruzi ucururiza mu isoko ibiribwa we yatangarije Imvaho Nshya ko umuco wo gukaraba noneho ubaye ihame, ku buryo yizera ko byaba byiza buri rugo ruteganyije kandagirukarabe ikazakomeza gufasha mu kunoza isuku cyangwa ubundi buryo bwo gukaraba buhoraho.

Umwarimu mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rubavu Nshimyimana yavuze ko ku ishuri basanzwe bafite kandagirukarabe ku kigo ku buryo bifasha abana gukaraba, bisa n’aho bari basanzwe bamenyereye gukaraba intoki. Ati “I Rubavu twebwe ntitwatunguwe n’amabwiriza yo gukaraba intoki turayasanganywe. Nta kibazo twagize muri iki gihe k’icyorezo cya coronavirusi kubera ko twebwe n’ubundi ariya mabwiriza yo gukaraba intoki twari tuyafite kubera icyorezo cya Ebola gikunze kugaragara mu baturanyi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo”.

 

Uretse kuba kandagirukarabe ziri ku miryango y’isoko na za butike muri iki gihe, no mu buzima busanzwe buri rugo rwayigira mu mihigo, isuku ikarushaho kunozwa (Foto Nyiraneza J.)

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.