21°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Kagame yaganiriye na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 25-04-2020 saa 16:31:00
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa USA, Donald Trump

Perezida w’u Rwanda,  Paul Kagame amaze kugira ikiganiro ku murongo wa terefoni na Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika (USA), Donald Trump.

Abinyujije ku rubuga rwa  “Twitter”,  Perezida Kagame  yagaragaje ko yagiranye ibiganiro byiza na mugenzi we wa USA.

Yagize ati : “Nagiranye ikiganiro kiza na Perezida Donald Trump. Twaganiriye ku mubano mwiza w’ibihugu byombi inkunga ku giti ke n’ubuyobozi batera u Rwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID19″.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yatangaje ko igihugu ahagarariye hari andi mafaranga arenga miriyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda   kigiye gutanga yo gufasha mu kurwanya COVID-19.

Yongeraho ko hari na Miriyari eshatu zihabwa Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima RBC, afasha mu kongerera Laboratwari ubushobozi n’umutekano no guhugura abajyanama b’ubuzima mu turere 30.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.