COVID-19: Isi ishobora gusubira ku murongo mu 2021- Perezida Kagame

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 21-11-2020 saa 21:57:11

Umubare w’inkingo ziri mu igeragezwa uratanga ikizere cy’uko ubuzima bw’abatuye Isi bushobora kuzongera gusubira ku murongo mu mwaka wa 2021, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umunsi wa mbere w’Inama ya G20 y’uyu mwaka ihuza Abakuru b’Ibihugu bikomeye ku Isi.

Perezida Kagame yatanze ibitekerezo bye nk’uhagarariye Umuryango w’Ubufatanye Bugamije Iterambere rya Afurika (NEPAD), mu kiganiro ku guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 no kuzahura iterambere mu bukungu.

Yashimangiye ko kuri ubu COVID-19 ari inshingano zihutirwa cyane zireba Umuryango Mpuzamahanga, ari na yo mpamvu icyo cyorezo kigomba guhashywa binyuze mu ikwirakwizwa ry’inkingo ryihuse kandi ringana muri buri gihugu cyose ku Isi.

Yavuze ko ibyo bigomba kujyana no kongera gutegura inzira isubiza Isi yose mu murongo w’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yashimiye Ihuriro ry’Ibihugu Bikize ku Isi (G20) ku bushobozi ryarakusanyije mu gufasha Isi kugera ku bikoresho by’ubuvuzi bwa COVID-19, by’umwihariko rikaba ryarashyigikiye ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’inkingo ku Isi yitwa COVAX, kuri ubu hakaba hari inkingo nyinshi ziri mu igeragezwa.

Yagize ati: “Umubare w’inkingo nshya ziri mu igerageza ziratanga ikizere gifatika ko dushobora gusubira ku murongo mu mwaka wa 2021. Gutera inkunga COVAX ni ingenzi mu guharanira ko inkingo ziboneka ahantu hose, na none kandi ntitwakwirengagiza ko inzego z’ubuzima zishoboye zikenewe cyane ngo inkingo zikwirakwizwe mu buryo bukwiye.”

Yakomeje ashimangira ko nubwo guhagarika icyorezo bizafasha gusubira mu murongo w’iterambere atari byo bizatanga iryo terambere, bityo buri gihugu gisabwa gushyiraho ingamba zigamije kuzahura ubukungu.

Yavuze ko kuri ubu Afurika itaragera ku bushobozi na poritiki y’ifaranga nk’iy’ibihugu byateye imbere, ashimira G20 kuba yarakomeje guhagarika by’agateganyo kwishyuza umwenda w’Ibihugu by’Afurika.

Ifoto y’urwibutso yafashwe ku munsi wa mbere w’inama ya G20 y’uyu mwaka

Yakomeje agira ati: “Iyo gahunda y’ingenzi [guhagarika imyenda] nta bwo ubwayo izaba ihagije, hakenewe gahunda nzahurabukungu z’inyongera mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’uko bimeze no mu bihugu byateye imbere. Tugomba gukomeza gukorera hamwe mu guharanira ko nta n’umwe usigara inyuma mu gihe Isi izaba isohoka muri ibi bihe by’amage.”

Icyorezo cya COVID-19 cyatumye inama ya G20 iba hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu rwego rw’urwibutso, ifoto y’umuryango w’abayobozi bitabiriye iyo nama yakozwe ishyirwa mu Murwa Mukuru wa Saudi Arabia, Riyadh, ari na ho iyo nama yagombaga kubera iyo biba ngombwa ko bahura imbonankubone.

Iki cyorezo kimaze guhitana abarenga miriyoni n’ibihumbi 38 ku Isi, cyabaye amahirwe y’ibihugu bya G20 kugaragaza uburyo amahuriro nk’ayo ashobora koroshya ubufatanye mpuzamahanga mu bihe by’amage.

Umwami wa Saudi Arabia Salman bin Abdulaziz Al Saud, yavuze ko ari inshingano za G20 kuzamukana imbaduko mu rugamba rwo guhashya COVID-19. Ati: “Dufite inshingano zo guhuriza hamwe amajwi yo kurwanya iki cyorezo muri iyi nama ndetse tugatanga ubutumwa bukomeye bw’ibyiringiro n’ikizere.”

Ibihugu bihuriye muri G20 byatanze akayabo k’amamiriyari y’amadorari y’Amerika yo gukora inkingo, by’umwihariko bishyiraho uburyo bwo gutegura inkingo zihagije kuri buri gihugu kigize uwo muryango.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yatangaje ko mu gihe hamaze gukoreshwa miriyari 10 z’amadorari y’Amerika mu buvuzi, gukora inkingo n’ ibindi bikoresho by’ubuvuzi, hakenewe izindi miriyari 28 z’amadorari zo gukora inkingo zikwiye Isi yose.

Yasabye ibihugu bya G20 kwinjira muri gahunda ya COVAX igamije gukwiza inkingo ku buryo bungana, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanga kwinjiramo muri iki gihe zikiyobowe na Donald Trump.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

One Comment on “COVID-19: Isi ishobora gusubira ku murongo mu 2021- Perezida Kagame”

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.