22°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Imurikabikorwa ngarukamwaka ry’ubuhinzi  n’ubworozi ntirikibaye

Yanditswe na NYIRANEZA JUDITH

Ku ya 30-06-2020 saa 11:55:33
Mu gihe hamurikwa ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, umuhinzi-mworozi amenya aho yabona ibikoresho bigezweho

Buri mwaka hamenyerewe ko hagati ya Kamena na Nyakanga habaga imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi none uyu mwaka ntirikibaye hagamijwe gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya koronavirusi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude ni we washyize ahagaragara itangazo rimenyesha ko imurikabikorwa ry’ubhinzi n’ubworozi ngarukamwaka ritakibaye.

Iryo tangazo riragira   riti: “Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iramenyesha abantu bose ko imurikabikorwa ngarukamwaka ry’Ubuhinzi n’Ubworozi risanzwe riba hagati ya Kamena na Nyakanga buri mwaka ku Mulindi ritakibaye mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Koronavirusi”.

Ubusanzwe imurikagurisha ngarukamwaka ry’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi rimaze kumenyerwa ryagaragaje ko usibye inyigisho abaryitabiriye barivanamo, rinabafasha mu guteza imbere ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Iryo murikabikorwa rihuza abahinzi, aborozi n’abacuruzi, abashakashatsi n’abaterankunga bafasha mu byiciro bitandukanye by’ubuhinzi n’ubworozi kuko habaho gusurwa kw’ibimurikwa, kuganira kw’abamurika ibikorwa byabo n’abitabira imurika, guhura no kumenyana kw’abamurika, abashakashatsi, abacuruza ibikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, abacuruza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi n’abashoramari muri urwo rwego.

Mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi hatuma abantu bo muri urwo rwego barushaho kungurana ubumenyi

Ubuhinzi bukozwe mu buryo bwa kijyambere butanga umusaruro mwiza, abahinzi bakangurirwa kubukora kinyamwuga

Ubuhinzi n’ubworozi bwateganyirijwe gahunda y’ubwishingizi

Umwanditsi:

NYIRANEZA JUDITH

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.