26°C , Partly sunny | Kigali-Rwanda

COVID-19: Imirenge 4 muri Rusizi yasubijwe muri gahunda ya Guma Mu Rugo

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 04-06-2020 saa 11:49:48

Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusubiza muri gahunda ya Guma Mu Rugo imwe mu mirenge igize Akarere ka Rusizi, nyuma y’ubusesenguzi bw’inzego z’ubuzima bwakozwe muri ako Karere. 

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020, abaturage bo mu mirenge ine igize Umujyi wa Kamembe bagomba kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirida ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Izo ngamba zifashwe nyuma y’igihe kitageze ku cyumweru muri ako Karere hatahuwemo abafite ubwandu bushya bw’Icyorezo cya COVID-19 babarirwa muri 24, bivugwa ko basanzwe bakora ingendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Imirenge yashyizwe mu kato kadasanzwe irimo uwa Kamembe, Nyakarenzo, Mururu n’igice cya Gihundwe, kuguma mu rugo bikazamara nibura ibyumweru bibiri.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Anastase Shyaka, yatangaje ko gusubiza Umujyi wa Kamembe wo mu Karere ka Rusizi muri gahunda ya Guma mu Rugo byatewe n’uko imibare y’abarwayi bashya muri ako gace ikomeza kwiyongera, kandi ngo uburemere bw’icyorezo muri Rusizi bukaba buruta ubwagaragaye ahandi hose mu gihugu n’Umujyi wa Kigali urimo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ry’igihugu kuri uyu wa kane tariki 04 Kamena 2020, yavuze ko ikibazo gikomeye ku buryo hakwiye no gufatwa ingamba zidasanzwe.

Ati “Ni ibintu bikomeye bijyanye no kurinda ubuzima bwabo. Mu minsi ibiri ukabona abantu basaga 20 mu gace kamwe kangana amara (gato), ni ikibazo ubundi gikomeye cyane. Turabizi Abanyarusizi ubundi bakunda gucuruza no gushaka amafaranga, ariko babe babishyize ku ruhande barinde ubuzima bwabo.”

Minisitiri Shyaka avuga ko abatuye muri Rusizi bakwiye kubahiriza izo ngamba nshya baguma mu ngo kuko nta kiruta ubuzima bwabo, anabizeza ko badakwiye gutinya inzara kuko bazafashwa na Leta.

Abakozi ba Leta n’Abikorera basabwe gukorera akazi mu rugo, keretse abatanga serivisi za ngombwa.

 

 

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.