16°C , Mostly cloudy | Kigali-Rwanda

COVID-19: Ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda byarenze ibihumbi 600

Yanditswe na Imvaho Nshya

Ku ya 20-11-2020 saa 20:11:00

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje  ko mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 14 b’icyorezo cya COVID-19 hagakira n’abantu 22 batumye umubare w’abamaze gukira ugera ku 5,159 bangana na 92.3% by’abarwayi bamaze gutahurwa kuva muri Werurwe 2020. 

Uyu munsi hafashwe ibipimo 4,140, bituma umubare w’ibimaze gufatwa guhera muri Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatahurwaga mu Rwanda bigera ku 600,826.

Abarwayi bashya babonetse barimo barindwi babonetse mu Mujyi wa Kigali, batatu bo mu Karere ka Nyamasheke, babiri bo mu Karere ka Nyagatare, umwe wo mu Karere ka Rusizi  n’undi umwe wo mu Karere ka Musanze .

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ikomeje gukora ibishoboka byose ngo ihagarike ubwandu bushya bwagaragaye mu minsi ishize ko bwiganje muri za gereza no mu nkambi z’impunzi.

Kugeza ubu abarwayi bamaze gutahurwaho COVID-19 mu Gihugu bageze ku 5,586. Abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze kuri 381. Abamaze guhitanwa n’icyo cyorezo mu Rwanda bageze kuri 46 bangana n’ijanisha rya  0.8%.

Inzego z’Ubuzima zirashimira abaturage ubwitange n’ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo guhangana n’iki cyorezo, ariko zikabashishikariza kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse bigaragara ko hari utundi duce ku Isi cyongeye kwibasira nyuma y’igihe gito ingamba zo kwirinda zisa n’izidohotse.

Kuri ubu  mu Rwanda ingendo zirabujijwe guhera saa yine  z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo, n’amashuri akomeje gufungura hakurikijwe ibyiciro byayo nk’uko byemejwe na Guverinoma.

Abaturarwanda barasabwa kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara udupfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa arukoro yabugenewe.

Muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 bamaze kurenga miriyoni ebyiri, barimo abantu miriyoni n’ibihumbi 715.6 bakize, n’abandi basaga ibihumbi 48.7 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi barasaga miriyoni 57.7 barimo abasaga  miriyoni 40 bakize n’abapfuye barenga miriyoni imwe n’ibihumbi 373.

Umwanditsi:

Imvaho Nshya

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.